Emmanuel de Merode ukuriye ikigo ICCN gicunga Pariki ya Virunga yasabye abatuye umujyi wa Goma kugura amatoroshi ndetse no kubika ibiryo bizabatunga mu gihe cy’icyumweru.
Muri iyi mpuruza Bwana Emmanuel de Demerode yagize ati: “Nkuko mubizi ibintu byarushijeho kuba bibi uyu munsi kuwa Gatandatu , imirwano irabera muri Kibumba ndetse hari amakuru avuga ko Kibumba yamaze gufatwa n’umwanzi.”
Uyu Mubiligi kandi yakomeje asaba abaturage ba Goma kugura amatoroshi yo kuzifashisha mu gihe cy’umwijima bitegura ko hari igihe uyu mujyi wajya mu kizima ukabura umuriro. Asoza yasabye buri muturage gushyira telefoni ye hafi mu rwego rwo kwihutishya itumanaho mu gihe uyu mujyi uzaba ugwiriwe n’ibyago.
Abasesenguzi mu bya politiki basanga amakuru yatanzwe n’uyu mugabo atari ayo gukerenswa cyane ko ari umwe mu bavuga rikijyana muri Kivu y’Amajyaruguru kandi akaba ari umufatanyabikorwa wa FARDC ndetse n’urwego rw’Ubutasi ANR.
Emmanuel de Merode n’Umuyobozi w’ikigo cya ICCN (Institut Congolais pour la Conservation de la Nature),iki kigo cyahawe gucunga Pariki ya Virunga n’iya Kahuzi Biega iherereye muri Kivu y’Amajyepfo.
Kuva aho intambara ya M23 n’ingabo za Leta yongeye kubura ICCN yabaye umufatanyabikorwa w’imena mu gufasha ingabo za Leta iziha ibyo kurya ndetse n’ibikoresho,ndetse kenshi mu mirwano yagiye iba ihanganishije FARDC na M23 bivugwa ko abarinzi ba Pariki bagiye bagaragara henshi barwana ku ruhande rwa FARDC.
Emmanuel de Merode ni muntu ki?
Emmanuel de Merode yavukiye i Carthage, muri Tunisia, se umubyara n’Umubiligi naho nyina n’umunyatuniziyakazi. Emmaneul de Merode ni umuhungu wa kabiri wa Charles-Guillaume, Igikomangoma de Merode n’Umwamikazi Hedwige Marie de Ligne-La Trémoïlle.
Ababyeyi be ni abo mu miryango ibiri y’amateka y’Ububiligi kuva kera cyane kandi akomeye. Inzu ya Merode na Ligne ukomoka mu muryango wa Félix Count de Merode wabaye muyobozi wa gisirikare mu gihe cy’impinduramatwara y’Ababiligi yo mu 1830 wagize uruhare mu gushyiraho amategeko ya mbere y’Ababiligi.
Mwizerwa Ally