Abaturage bo mu Mujyi wa Mocimboa da Praia muri Mozambiwe bahunze ibyihebe biherutse gukubitwa incuro n’ingabo z’u Rwanda, batangiye gusubizwa mu ngo zabo babifashijwemo nubundi n’ingabo na Polisi by’u Rwanda.
Ni igikora cyatangiye kuri uyu wa Kane tariki 09 Kamena 2022, gikozwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda ni ukuvuva Polisi n’Igisirikare cy’u Rwanda, zafatanyije n’inzego z’umutekano za Mozambique.
Izi mpunzi zacumbikiwe mu nkambi y’impunzi izwi nka (IDP) of Quitunda iherereye mu Karere ka Palma hafi y’icyambu cya Afungi, zari zarahunze ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba yari yarazahaje umujyi wa Mocimboa da Praia ariko ikaba yararwanyijwe bigizwemo uruhare n’Igisirikare cy’u Rwanda.
Ku nshuro ya mbere kuri uyu wa Kane ubwo hatangizwaga igikorwa cyo guchyura izi mpunzi zibarirwa mu 3.556, hacyuwe impunzi 123 zagiye zicungiwe umutekano n’igisirikare cy’u Rwanda.
Ni igikorwa kandi cyari kiyobowe n’umuyobozi w’Akarere, Momba Cheia Carlos ari uherekejwe na bamwe mu bayobozi b’ibanze muri aka gace.
RWANDATRIBUNE.COM