Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashizwe ahagaragara n’ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa 24 Gicurasi 2021, rivuga ko ingabo z’u Rwanda zasubije inyuma igitero cyari kigabwe n’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda i Bweyeye mu karere ka Rusizi.
Iri tangazo rivuga ko ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021 hagati ya saa 21h15 kugeza saa 21h35 itsinda ry’abarwanyi (Section) ba FLN binjiye ku butaka bw’u Rwanda baturutse muri Komini Mabayi yo mu Burundi bambuka umugezi wa Ruhwa binjira nko kuri 100 ku butaka bw’u Rwanda mu mudugudu wa Rwamisave w’ akagali ka Nyamuzi mu murenge wa Bweyeye w’akarere ka Rusizi.
Aba barwanyi bakimara kwinjira bakiriwe n’urufaya rw’amasasu y’ingabo z’u Rwanda zari ziryamiye amajanja , aho babiri muri aba barwanyi bahasize ubuzima.Ibikoresho by’aba barwanyi birimo imbunda nto yo mu bwoko bwa Sub Machine Gun , Magazine 7, grenade 1 iimpuzankano 2 z’ingabo z’u Burundi byafashwe n’ingabo z’u Rwanda .
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ivuga ko aba barwanyi bahise basubira inyuma bagana muri Zone ya Ruhororo yo muri Komini Mabayi aho bahise berekeza mu ishyamba rya Kibira basanzwe bafite ibirindiro.
Bweyeye ni umwe mu Mirenge 18 igize akarere ka Rusizi, ihana imbibi n’u Burundi, aho bitandukanywa n’ishyamba rya Nyungwe n’Umugezi wa Ruhwa.
Inyeshyamba za CNRD/FLN zisanzwe zikambitse mu ishyamba rya Kibira k’uruhande rw’uBurundi,zikaba ziyobowe na Gen.BDG Hakizimana Antoine Jeva wahoze muri FDLR,bivugwako izi nyeshyamba zihabwa inkunga na bamwe mu basilikare b’Iguhugu cy’uBurundi.
Mwizerwa Ally