Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zifatanyije n’izi iki gihugu zirukanye inyeshyamba zigizwe n’abarwanyi biyita aba Al Shabaab bari barigarurirye agace ka Awasse kari mu ntara ya Cabo Delgado.
Mubyo izi nyeshyamba zambuwe harimo uruganda rukomeye rw’amashanyarazi zari barigaruririye gusa ubwo zarwamburwaga zasize zirwangije zinatwika imashini zirugize kuburyo nta mashanyarazi ari muri ako gace.
Aka gace ka Awasse kamaze kwamburwa inyeshyamba za Al Shabaab habayeho igikorwa cyo kuherekana ku mugaragaro hamurikirwa abasirikare bo mu ngabo z’ibindi bihugu hamwe n’ itangazamakuru ryo mu gihugu no hanze.
Uyu muhango wo kwerekana ko Ingabo za RDF n’iza Mozambique zigaruriye Awasse witabiriwe n’abakuru b’ingabo z’ibi bihugu bari muri kariya gace n’abakuru b’ingabo za Botswana na Zimbabwe.
Col Ronald Rwivanga umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda aherutse gutangaza ko akazi kajyanye ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado kagenda neza. Aho yanatangaje ko aho ingabo z’u Rwanda zihuriye n’umwanzi hose uwo zitivuganye zimusubiza inyuma.
Ingabire Rugira Alice