Minisiteri y’ingabo mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021, yakoze umuhango wo gusezera ku basirikare bakuru ba RDF bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Uyu muhango wabereye kuri Minisiteri y’ingabo ukaba wari uyobowe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Maj Gen Albert Murasira wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.
Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura wari uherekejwe n’abandi bayobozi mu gisirikare cy’u Rwanda.
Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira yashimye umuhate ,ubutwari n’ubwitange byaranze aba basirikare uhereye ku Rugamba rwo kubohora igihugu na nyuma yarwo, aho babaye indakemwa mu myitwarire ndetse bakanarangwa no kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.
Yagize ati” Tubashimiye umurava , ubwitange no gukunda igihugu byabaranze mu kazi kanyu”
Rtd Col Karega John wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimye Perezida Kagame wabayoboye ku Rugamba rwo kubohora igihugu, anamwizeza ko batazamutenguha no mu buzima busanzwe.
Yagize ati” Muri iki gihe tugiye mu kiruhuko cy’izabukuru turashima Umugaba mukuru w’Ikirenga n’abayobozi ba RDF muri rusange tunabizeza ko tuzakomeza umurava n’ubwitange mu buzima bundi tugiyemo n’iterambere ry’igihugu muri rusange.”
Umuhango wo gusezera ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’Izabukuru ubaye ku nshuro ya 9, aho abasezerewe bahawe icyemezo cy’ishimwe n’ubwitange bagize mu gihe bari mu mirimo yabo ya Gisirikare.