Kuva mu kwezi kwa karindwi ingabo z’u Rwanda zakwinjira mu ntambara yo kurwanya ibyihebe mu majyaruguru ya Mozambique,abasirikare 4 b’u Rwanda bamaze kugwa ku rugamba.
Col Ronald Rwivanga, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yabwiye BBC ko bamaze kwica abarenga 100 muri izo nyeshyamba kuva bahagera.
Ati: “Umwanzi yapfushije abarenga 100, abo ni abo twabonye n’amaso ariko hari n’imirambo bahunganye bityo ntituzi neza umubare nyawo w’abo bapfushije.Birababaje ko natwe ku ruhande rwacu twapfushije bane kuva byatangira.”
Uruhande rw’ingabo za Mozambique, zifatanyije iyi ntambara n’iz’u Rwanda, ntiruratangaza niba hari abo rwatakarije mu mirwano.
Col Rwivanga ati: “Twasezeranyije kujya kurengera abasivile aho badafite amahoro hose, ni ibintu twizera, ni ibintu natwe twabayemo, twumva dukwiye kuba mu bikorwa byose byagarurira abaturage umutekano aho twahamagarwa hose”
Muri Mozambique no mu Rwanda hari abanenze n’abagaragaje impungenge zabo ku kwinjira muri iyo ntambara kw’ingabo z’u Rwanda, n’abandi babishimye bavuga ko byari bikwiye.
Perezida Paul Kagame ubwo yari yasuye izi ngabo mu mpera z’icyumweru gishize yabwiye ingabo z’u Rwanda zihari ko akazi gatangiye.Yagize ati “Hari igikorwa twakoze kuva mu ntangiriro, ni ukubohora iyi ntara. Igikorwa kigiye gukurikira ni ukurinda no gusana iyi ntara”.
Inyeshyamba zaneshejwe bikekwa ko zihishe mu mashyamba mu majyepfo, urugamba rwo kuzirwanya biboneka ko rutararangira kuko impungenge ziteje zikigaragara.