Nyuma yuko ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzwi nka Petite Barrière, Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwemeje aya makuru, buvuga ko uyu musirikare bikekwa ko ari uwa FARDC yarashwe ubwo yinjiraga mu Rwanda arasa ku minara ya RDF.
Ni itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022 risobanura iby’iki gikorwa cy’ubushotoranyi cyongeye gukorwa.
Iri tangazo rya RDF rivuga ko uyu musirikare utaramenyekana imyorondo bikekwa ko ari uwa FARDC “yambutse Petite Barrière muri Rubavu agatangira kurasa ku minara y’Ingabo z’u Rwanda. Yarashwe n’uburinzi bwa RDF mbere yuko agira uwo ahungabanya.”
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko bwahise bumenyesha itsinda rihuriweho ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) kugira ngo rikore iperereza.
RDF kandi yaboneyeho guhumuriza abanyarwanda ko umutekano uhagaze neza hano ku mupaka wongeye kuberaho ibikorwa by’ubushotoranyi.
RWANDATRIBUNE.COM
RDF, ngao na mlinzi wa Rwanda turabemera. Umutekano turawizeye kubera RDF. Ndahamya ko ntawe uzatwinjirana. Bazajya bakubitirwa aho bashaka kwinjirira. Ndibaza, iyi EJVM ifite ububasha ko mbona raporo zayo UN izica amazi? Usanga EJVM ivuga ko ntabimenyetso bifatika bigaragaza ko u Rwanda rufasha M23 ariko ibi ntibyahawe agaciro ahubwo baha agaciro raporo ya UN ivuga ko RDF yafashije M23 iki kikaba aricyo RDC yitwaza ishinja u Rwanda amateshwa. Ikintangaza nuko EJVM iba ikurikirana imipaka umunsi kuwundi ariko ugasanga ibyayo ntibihabwa agaciro.
Mr Innocent, ukuri n’inyungu burya ntacyo bipfana. Aha Abe ariho ushakira impamvu.