Abasirikare babiri b’u Rwanda bari baherutse gushimutwa n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyijwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, barekuwe.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na RDF kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, rimenyesha ko Igisirikare cy’u Rwanda “kishimiye kumenyesha ko abo basirikare babiri batekanye bamaze kugaruka mu Rwanda.”
RDF itangaza ko aba basirikare barekuwe bagasubizwa u Rwanda ubu bakaba bari mu Gihugu cyabo batekanye.
Iri tangazo rivuga ko aba basirikare b’u Rwanda barekuwe nyuma y’ibiganiro bya dipolomasi byahuye Perezida w’u Rwanda, uwa DRC, n’uwa Angola wabaye umuhuza.
RDF ivuga ko aba basirikare babiri bashimuswe tariki 28 Gicurasi 2022 ubwo bari bacunze umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na DRCongo.
RWANDATRIBUNE.COM