Umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wahakanye ibyo kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro ikorera i Minembwe muri Teritwari ya Fizi irimo Gumino na Twirwaneho iyoborwa na Makanika na FLN irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kuwa 12 Nyakanga 2021 nibwo umuvugizi wa FARDC Gen Maj Léon-Richard Kasonga yashyize hanze itangazo ryamagana ibitero by’imitwe yitwaje intwaro yihurije mu cyitwa MFRD, yavuze ko iterwa ingabo mu bitugu na RED-Tabara na FNL nayo ikomoka mu Burundi.
Imitwe yihurije muri MFRD nk’uko bigaragara muri iri tangazo ni uwitwa, Twirwaneho, Gumino na Android.
Itangazo rya Gen. Kasonga ryateye bamwe kwibaza mu gihe raporo n’inkuru zitandukanye byari bimaze igihe bivuga ko RED-Tabara na FNL isanzwe ihangana n’iyi mitwe yitwaje intwaro yiganjemo abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
RED-Tabara muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wayo, Patrick Nahimana kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, yabisobanuye iti: “RED-Tabara ntaho ihuriye n’iri huriro, nta n’ubufatanye yigeze igirana naryo, ahubwo irwana naryo mu buryo bweruye. Byumvikane rero ko RED-Tabara itakwifatanya n’umutwe uyirwanya, bihora bihanganye.”
Mu itangazo Gen. Kasonga yasohoye, yavuze ko RED-Tabara yifatanya n’iri huriro mu kugaba ibitero ku basivili no ku birindiro by’ingabo za Leta. Nabyo uyu mutwe wabihakanye, uvuga ko utazigera unabikora.
Wamwanditsi we nawe ntugacyanganyikishe abasomyi, muri titre y’inkuru uvuga FLN irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hanyuma munkuru hagati ukavuga FNL irwanya ubutegetsi bw’u Burundi, ubwo twemere ibihe? Ariko reka ngukosore: ni FNL irwanya ubutegetsi bw’ u Burundi kuko mumisizi ya minembwe nta FLN ibarizwayo keretse mushaka kuyirema yo! ikindi yaba RED Tabara cg iyo FNL ntabwo ikorana na Twirwaneho kuko ahubwo bahanganye bafatanije na Mai Mai ndetse na reta cfr itangazo rya RED Tabara.