Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika guhagarika imikoranire, n’ubufatanye ifitanye n’inyeshyamba za FDLR, ndetse bakazisubiza iwabo, ahubwo bakaganira n’inyeshyamba za M23.
Ibi byagarutsweho ubwo ishami ry’umuryango w’abibumbye ishami rishinzwe umutekano bagarutse ku kibazo cy’umutekano ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo, aho bavuze ko biteye agahinda kubona inzirakarengane zikomeje kwicwa kubera imitwe y’inyeshyamba zitandukanye harimo n’abanyamahanga bafatanya na Leta kurwana.
Muri aka kanama bavuze ko abanye congo bakunze gukoresha imvugo zisebanya ndetse ziharabika igihugu cy’u Rwanda ndetse na MONUSCO.
Umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 ukorera ku butaka bwa Leta ya Congo ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
ONU yakomeje isaba Leta ya Congo kureka gukorana nimitwe yitwaje intwaro ibarizwa kubutaka bwabo kandi ko igisirikare cyabo kigomba gukora kinyamwuga kuburyo batandukana ni yo mitwe.
Ubu bufatanye buri hagati ya FARDC na FDLR si ubwa mbere buvuzwe ndetse hashize igihe kinini u Rwanda rugaragaza ko uyu mutwe wivanze n’Igisirikare cya Congo kandi ko no mu bikorwa bigamije kuruhungabanyiriza umutekano, uhabwa ubufasha na Congo.
Raporo zitandukanye z’impuguke za Loni zakunze kugaruka kuri iyi mikoranire ndetse n’amakuru y’ubutasi y’inzego z’umutekano z’u Rwanda yarabigaragaje kenshi.
Amakuru y’inzego z’ubutasi z’u Rwanda yerekana ko Umugaba w’Ingabo za FDLR, Pacifique Ntawunguka, uzwi ku izina rya Omega yagiranye ibiganiro na Guverineri wa Kivu ya Ruguru usanzwe ari n’Umusirikare Mukuru mu Ngabo za Congo, Constant Ndima Kongba.
Umubare w’amafaranga yasabaga yari 300$ kuri buri musirikare akagenerwa abari mu mutwe wihariye wa FDLR ufatwa nk’ubarizwamo abarwanyi bakomeye witwa Commando de Recherche et d’Action en Profondeur. Uyu mutwe uyobowe na Col Ruvugayimikore Ruhinda.
Muri uko kwezi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Lieutenant General Christian Tshiwewe Songesha, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro batandukanye barimo n’aba FDLR, ibera mu Mujyi wa Goma muri Serena Hotel. Ni inama bivugwa ko yasojwe bashimangiye imikoranire mu buryo buhoraho.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Claver Gatete, yavuze ko uko iminsi ishira ariko ibintu birushaho kudogera muri Congo ahanini biturutse ku bushake buke bw’abayobozi b’iki gihugu mu kuba bakwihutira gufata ingamba ziganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bw’igihugu.
Yavuze kandi ko Leta ya Congo yarenze ku myanzuro yagiye ifatwa igamije kugarura amahoro, atanga urugero ku masezerano ya Luanda.
Si ubwa mbere iki kibazo kigarutsweho n’impande zitandukanye zirimo u Rwanda, imiryango mpuzamahanga itandukanye.
Mukarutesi Jessica