Mu gihe umubano w’uRwanda na Uganda usa nutangiye kongera kuzahuka ndetse ibibazo byari bimaze igihe biri hagati y’ibihugu byombi birimo gusaba Uganda guhagarika gukorana n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda byumwihariko umutwe wa RNC kuri ubu icyoba ni cyose imbere mu mutwe wa RNC ndetse n’ igikuba kikaba cyatangiye gucika hagati y’abayoboke bayo.
Ikiriho ubu n’uko hari ibiganiro ubutegetsi bwa Uganda burimo bugirana na Kayumba Nyamwasa bamusaba kuba yava ku izima akareka ibikorwa byo kwigomeka ku butegetsi bw’uRwanda maze nawe bakamufasha kuva mu buhungiro agataha mu Rwanda.
Ibi Uganda ikaba iri kubikora mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’uRwanda bwo guhagarika imikoranire no gufasha imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano. Umutwe wa RNC ukaba ariwo uri kwisonga usibye ko ngo na Kayumba Nyamwasa nyuma yo kubona ko amasezerano ye Uganda arimo gupfuba yaba ariwe wasabye perezida Museveni kumufasha kumvikana n’ubutegetsi bw’uRwanda maze agataha akava mu buhungiro.
Nyuma yo kumenyako Kayumba Nyamwasa ari gutereta gutaha mu Rwanda benshi mu bayoboke ba RNC ntibyabaguye neza bavuga ko yabashutse akabayobya abizeza kuzabagarura mu Rwanda akoreheje imbaraga za Gisirikare maze nabo bakiyemeza kumukurikira none ubu ngo akaba arimo yishakira imishyikirano kugirango abone uko yatahuka agasubira mu Rwanda
Ibi abayoboke ba RNC bakomeje kutabyiyumvisha kuko bavugako hari amafaranga menshi bagiye batanga muri RNC babwirwa ko ari umusanzu w’urugamba rwo kubacyura ariko amaso akaba yaraheze mu kirere ndetse ubu ngo bakaba babona ibintu birikurushaho kwihinduriza nyuma yo kumva y’uko uwari Sebuja ari mu mishyikirano ashaka gutaha mu Rwanda.
Umwe mubayoboke ba RNC uba mu gihugu cy’Afurika y’Epfo utarashatse gushira hanze amazina ye yabwiye ikinyamakuru Inyenyeri News cya Noble Marara nawe wahoze muri RNC ubu akaba ari mu buhungiro mu Bwongereza ko nyuma yo kuyobya benshi, RNC ikabateranya n’igihugu ,incuti n’abavandimwe, ubu Jenerali arimo yishakira imishyikirano ngo abone uko yakongera gukiza amagara ye .
Yagize ati:” Nyuma yo kuyobya abantu ibihumbi n’ibihumbi atwizeza impinduka atazigera atugezaho, na nyuma yo kuduteranya n’igihugu, n’incuti n’abavandimwe Jenerali Kayumba ariho arishakira imishyikirano ngo abone uko akiza amagara ye nkuko yabikoze yambuka Akanyaru agata abo yari ayoboye mu kaga ko gusobanura ibyo yabatumaga kumukorera!”
Serge Ndayizeye ari mu gihiraho!
Uyu ni umunyamakuru wa Radiyo Itahuka umaze igihe akoreshwa na RNC mu gusebya no guharabika ubutegetsi bw’uRwanda ariko ubu akaba ari mu gihirahiro .
Ibi ngo arabiterwa n’uko Kayumba Nyamwasa amaze igihe atamuha umushahara we ungana n’amadorali 2000 nk’uko byari bisanzwe mbere, ngo akaba akeka ko Kayumba Nyamwasa yaba atangiye guhindura umuvuno biturutse kubyo Uganda iri kumusaba birimo guhagarika ibikorwa byo kwigomeka ku butegetsi bw’uRwanda.
Kuri ubu Serge Ndayizeye ntari kumvikana kuri Radiyo Itahuka bikaba bivugwa ko yaba yarahagaritse akazi kugirango Sebuja Kayumba Nyamwasa abanze amuhe umushara we ndetse anamubwize ukuri ku biri kujya mbere!
Kuri iyi ngigo uyu munyamuryango wa RNC yakomeje agira ati:”Twabanje gukemanga amakuru y’ ubwumvikane bucye hagati ya Nyamwasa n’ umunyamakuru wa Radio Itahuka ,Serge Ndayizeye.
Nk’ umunyamuryango w’ishyaka RNC ndasaba ko Serge Ndayizeye yagarurwa kuri Radio Itahuka kandi nimba koko hari amafaranga atishyuwe akayishyurwa. Amafaranga tumaze guha Nyamwasa ni menshi ntakuntu wambwira ko yabuze ayo ahemba umunyamakuru wa Radio y’ Ishyaka ! Na cyane ko ariwe wakoze ibiganiro byadushishikarije kuyatanga ku bwinshi! Agomba kugaruka rero akadusobanurira ibyo Shebuja arimo, kuko dukeneye kubimenya natwe tugatangira gutereta uko dutaha nimba igihe ari icyo.”
Aba banyamuryango ba RNC bakomeza bavuga ko batangiye kubona no gusobanukirwa neza ko abanyapoliti bo muri opozisiyo ikorera hanze bakora politike y’umuyaga gusa ndetse ngo bakaba bamaze igihe babakinisha gusa ngo Imana bagira akaba ari uko bakora urugamba rwo mu muyaga bityo umuntu akaba atapfa kubageraho, ariko ko ubundi bagakwiye kubibaryoza ngo kuko aho babagejeje babakinisha batabakira ariko ko ubutabera bwa Nyagasani ntaho bazabugungira.
Hashize iminsi mike Amakuru y’uko Faustin Kayumba Nyamwasa yaba ari mu mishyikirano n’ubutegetsi bwa Uganda mu gushaka uko yataha mu Rwanda akareka kwigomeka agiye hanze, ndetse ubwo Minisitiri w’Intebe yari mu kiganiro n’abanyamakuru yabajijwe icyo kibazo maze nawe asaba Prof Nshuti Manase kugisubiza .
Icyo gihe Prof Nsuti Manase usanzwe ari umunyamaanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yavuze ko uRwanda rutaganira na Kayumba Nyamwasa ndetse ko ntabiganiro rurimo rugirana nawe ko ahubwo ari Uganda iri kugirana nawe ibyo biganiro .
Hategekimana Claude
Fake news!
We samkarara nizo nterahamwe ngenzi zawe mubona mwatsinda uruhe rugamba uretse itiku gusa nimushake mutahe mwubake urwababyaye mukurikize amategeko yinkotanyi yubumwe nubwiyunge noguharanira iterambere ryigihugu naho ubundi bitaribyo muzashirira mubuhunzi bwubugoryi cg muge mwisanga ikigali nka rusesa mwenewanyu