Kayumba yahinduye umuvuno,kurwanya Leta y’u Rwanda byahindutse kurwanya abayirwanya
Bamwe mu bayoboke ba RNC bakomeje kuvuga ko Kayumba Nyamwasa adashishikajwe n’intego z’ishyaka ryabo ahubwo ko ikimuraje inshinga ari ukwigwizaho imisanzu yabo ayishora mu bikorwa bibyara inyungu bizamurengera kuko adateganya kurwanirira igihugu cy’u Rwanda.
Ibi ngo babishingira ku kuba babona ko adashishikajwe na gato no kurinda ubuzima bw’abanyamuryango ba RNC cyangwa se ubw’ab’indi mitwe bakorana bya hafi mu kurwanya Leta y’u Rwanda.
Muri iyi minsi,Nyamwasa aravugwaho kugira uruhare mu bibazo abarwanyi b’umutwe wa P5 barimo guhura nabyo,Nyuma y’urupfu rwa Col Sibomana wahitanywe na n’umutwe w’ingabo udasanzwe w’ingabo za FARDC witwa ‘force special HIBOU’ ndetse n’abandi bari mu buyobozi bw’uwo mutwe w’abarwanyi,abayoboke ba RNC batunze agatoki Nyamwasa bamushinja uburangare.
Ifatwa rya Majoro Habib Mudathiru n’abandi barwanyi bafatiwe mu mirwano mu ntara ya Kivu y’Epfo mu kwezi kwa gatandatu bavuga ko ari abarwanyi ba RNC ariko Nyamwasa akabihakana.
Ubushinjacyaha Bw’u Rwanda bwavuze ko abo baregwa ibyaha bine birimo Kwinjira mu mitwe y’abagizi ba nabi, Ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi, Umubano n’ibindi bihugu ugamije gushoza intambara mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi boherejwe mu Rwanda ku bufatanye bw’u Rwanda na Congo Kinshasa.
Mu rubanza rw’aba barwanyi,Kayumba Nyamwasa yavuzwe kenshi.
Mudathiru Habib wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya majoro yemeye ibyaha bitatu, abisabira imbabazi, ahakana icyo kugirira nabi ubutegetsi.
Yavuze ko icyo cyaha atacyemera kuko atagikoze, ngo ntiyegeze agera ku mupaka w’u Rwanda ateye igihugu agamije kugirira nabi ubutegetsi.
Avuga ku cyaha cy’umubano n’amahanga ugamije gushoza intambara mu Rwanda, Mudathiru yemeye uruhare rwe muri uyu mubano n’ubufatanye bwa RNC.
Avuga ko inshuro nyinshi yabonanye n’abategetsi ba gisirikare b’u Burundi bamufashije kwambuka yerekeza muri Congo.
Gusa yavuze ko nta na rimwe yigeze ahura n’umutegetsi uwo ari we wese wo ku ruhande rwa Uganda.
Umunya-Uganda Suleiman Lubwana nawe uregwa yabwiye urukiko ko yavuye iwabo yemerewe akazi ko gutwara ikamyo mu Burundi bikarangira yisanze mu mashyamba ya Congo mu gisirikari cya P5.
Yemeye ko yageze muri iki gisirikare ariko ngo byabaye ibyo gushukwa n’abari bamwemereye akazi .
Ubushinjacyaha bwavuze ko afite uburambe mu mitwe y’inyeshyamba kuko yabaye gisirikare cya Uganda, icy’u Rwanda kikiri mu ishyamba ndetse n’icyo yari yinjiyemo cya P5 .
Buvuga ko yari afitiwe icyizere gikomeye kuko yahawe ipeti rya Capitaine ndetse akanahabwa umutwe w’abasirikare ayobora.
Benshi mu baburanaga bavuze ko bakoranye n’umutwe wa P5 batabigambiriye kuko bashutswe ariko bakabura uko batoroka kubwo gutinya gufatwa bakicwa.
Ishyirwa mu majwi rya RNC muri uru rubanza ryatumye abarwanya Leta y’u Rwanda bahagurukira rimwe nk’abitsamuye bashinja Kayumba Nyamwasa kutita ku bo bafatanyije igihe cyose bageze mu byago.
Ibinyamakuru by’amashyaka n’imitwe birwanya Leta y’u Rwanda ntibyahwemye gutangaza inkuru zigaragaza Kayumba Nyamwasa nk’umugambanyi.
Babinyujije mu bitangazamakuru byabo,Jean Paul Turayishimye,Noble Marara,Matabaro n’abandi bakoze ibiganiro bigaragaza ko Nyamwasa iyo aza kuba aharanira kuzabohora u Rwanda nk’uko ishyaka RNC ribivuga ntiyari gutererana abarwanyi yatumye ngo n’uko baguye mu matsa.Ngo ijambo ribahumuriza ryari kuruta kubihakana.
Ibura rya Ben Rutabana ryabaye nk’irimuhuye abanyamuryango ba RNC.Jean PAUL Turayishimye wahoze ari umuvugizi wa RNC yatangaje ko muri raporo y’amapaji 130 basohoye ku ibura rya Ben Rutabana mbere y’uko Turayishimye yitandukanya na RNC igaragaza uko Kayumba ariwe watangije umugambi wo gutekinika ko Ben Rutabana yaburiye muri M23 kugirango Bidakomeza kubazwa RNC.
Ibi ngo byari mu buryo bwo kurinda ko RNC yacikamo ibice maze imisanzu y’abanyamuryango ikagabanuka.
Avuga ko ubwo yari akiri mu buyobozi, Kayumba Nyamwasa yamwihamagariye ubwe maze bakaganira amubwira iby’uko Rutabana yaba yaragiye muri M23.
Turayishimye ati: ” Ariko njye natangiye gusa n’ubihakana ndetse bintera urujijo mbaza Kayumba ukuntu uwo muntu yabimenye gusa yakomeje kumpatira kwemera ko aribyo mpita mbona ko bishobora Kuba ari amayeri mashya batangiye yo kubeshya abayoboke kugirango RNC yikureho igisebo. “
Babinyujije mu bitangazamakuru by’imitwe ivuga ko irwanya Leta y’u Rwanda,abayoboke ba RNC na ba P5 muri rusange bakomeje kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa bamushinja kugambanira buri wese ushaka kutanga umusanzu we kugeza RNC ku ntego zayo zo gufata ubutegetsi bw’u Rwanda.
Hari n’abashidikanya ku ipeti rye rya Jenerali,bavuga ko atinya urugamba no guhagarara ahakomeye nko kwihakana abarwanyi be bagiye bafatirwa mu bitero binyuranye bavuga ko bakorana na RNC nyamara we akabihakana.
Mwizerwa Ally