Mu Karere ka Rubavu abantu 103 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 barimo abagera muri 80 bafashwe banywera inzoga mu kabari kamwe ko muri kariya Karere.
Aba bose uko ari 103 bajyanywe muri stade ya Rubavu kugira ngo bibutswe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yagarutse ku byatangajwe na bamwe muri bariya bavuga ko bafatiwe mu kabari bari gufata amafunguro aho kunywa inzoga nk’uko ari byo bazize.
Aganira n’itangazamakuru , yavuze ko abantu bakwiye kureka urwitwazo kuko amabwiriza akubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka asobanutse.
Yibukije ko ariya mabwiriza avuga ko utubari tuzakomeza gufunga ndetse n’inzu zicuruza amafunguro (Restaurants) zemerewe gutanga amafunguro ariko ababihawe bakabijyana ntibabirire aho zikorera.
Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko abenshi mu bafashwe ari urubyiruko.
Ati “Kandi rwagombye kuba badufasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Turabasaba kwirinda icyorezo kuko kica kandi ntitwifuza kubura abacu. Polisi ntizihanganira abica amabwiriza. Ntitubuza abantu kunywa inzoga ariko ntibyemewe kuzinywera mu kabari, kimwe n’amafunguro abayashaka bayajyana mu rugo.”
Abafatiwe mu tubari bo bisobanuye bavuga ko bari bagiye kwica isari ariko bakumva amafunguro atamanuka ntacyo bayamanuje akaba ari byo byatumye bafata n’inzoga zo kuyamanuza.
Gusa bavuga ko kugira ngo na bo badakomeza kugwa mu mutego wo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, inzego z’umutekano zikwiye gufunga utubari kuko iyo akabari gafunguye ari bwo bagwa mu moshya yo kujya kutunyweramo.
Umwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko kuba abaturage bafatiwe mu tubari nta gitangaza kirimwo kuko utubaritwose turi ku nkegero z’ikiyaga cya Kivu tutigeze dufunga kuva icyorezo cya Covid19 cyagera mu Rwanda kuko,bene utwo tubari bafite uko bakorana na bamwe mu bayobozi bashinzwe amarondo ndetse na bamwe mu bakuru b’imidugudu bityo n’igihe hateguwe imikwabo ho barahabererekera,uyu muturage akaba asanga kenshi ruswa ziba zirimo.
Ubwanditsi