Mukamana Zura uri mukigero cy’imyaka 42 utuye mu mudugudu wa Bushengo akagari ka Gikombe umurenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu yaraye ahitanywe n’abagizi ba nabi.
Ibi bikaba byabaye hagati ya sa tanu na sa sita zijoro ubwo Mukamana yaravuye gusoma agacupa maze abagizi ba nabi bataramenyekana bakamukubita ibuye mu mutwe maze ahita yitaba Imana.
Biravugwa ko uyu mugore yari yategewe mu nzira yerekeza iwe ubwo yavaga mu kabari kari hafi y’aho atuye.
Umukuru w’umudugudu w’aho ubwo bwicanyi bwabereye Niyongira Samson avuga ko abishe Mukamana batari bagambiriye kumwiba.
Yagize ati: “Ntago Zura yatezwe n’abajura bashakaga kumwambura ahubwo turakekako ari abantu baribasanzwe bafitanye ibibazo babyihishe inyuma.”
Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwataye muriyombi abantu bagera kuri cumi na batanu harimo n’abaturanyi ba Mukamana bakekwa kuba bafite aho bahuriye n’urupfu rwe murwego rwo gukora iperereza. bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rubavu.
Twashatse kumenya icyo polise ibivugaho maze duhamagara nimero y’umuvugizi wa police mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Emmanuel Kayigi ariko ntiyabasha kuboneka kugeza aho twandikaga iyi nkuru.
Mukamana Zura asize abana bane Bose badahuje base Dore ko yabanye n’abagabo barenze umwe.
HATEGEKIMANA J Claude