Abakorera uruganda rusoroma rukanatunganya icyayi ruri mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu ruzwi nka Pfunda bahagaritse by’agateganyo akazi basanzwe bakora muri uru ruganda.
Umwe mu bakozi b’uru ruganda utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko icyabahagurukije ari uko bakorera intica ntikize y’amafaranga kandi bakagenda bayakatwamo.
Usibye ikibazo cyo gukatwa,bavuga ko bahembwa nabi,ntibahemberwe igihe ikibazo ni ikibazo cyatangiye muri 2019, ubu bakaba bageze aho bumva bibarenze bakigaragambya.
Atugeraho avuga ko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Gilbert Habyarimana yabakoresheje inama ngo arebe uko ikibazo cyakemuka mu mahoro.
Umuturage uhaturiye yabwiye itangazamakuru ati: “ Bariya bakozi bambwiye ko bafashwe nabi kandi bimaze igihe. Bavuga ko ngo babanje kwihangana bakeka ko ikibazo cyabo kigiye gukemuka ariko barategereza baraheba. (redzer.tv) ”
Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda ruyoborwa n’Umuhinde warwegukanye igihe Leta y’u Rwanda yeguriraga ibigo byayo abikorera ku giti cyabo.