Abapolisi 14 n’abasirikare bane bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje amahugurwa yaberaga mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, ajyanye no gukoresha ubwato, gusaka no gufatira ibifitanye isano n’icyaha mu kiyaga cya Kivu.
Aya mahugurwa yasojwe ku wa Gatanu, tariki 21 Kamena 2024, yari amaze ibyumweru bibiri akorerwa mu Kivu. Yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Ubushakashatsi n’Amahugurwa (UNITAR).
Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yashimiye abayitabiriye ubwitange n’umurava bagaragaje ari na byo byatumye barangiza neza amasomo bigaga azabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo zo gucunga umutekano wo mu mazi babikora kinyamwuga.
Yagize ati “Uko Isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga ni ko n’ibibazo by’umutekano muke bigenda byiyongera. Muzahura n’ibibazo bitandukanye mu kazi ko kubungabunga umutekano wo mu mazi, ariko bitewe n’ubumenyi mwungutse mwitezweho kuzagira icyo muhindura.”
Yongeyeho ko aya mahugurwa ashimangira umuhate wa Polisi y’u Rwanda mu kubaka no kongerera ubushobozi abashinzwe umutekano wo mu mazi kugira ngo umutekano w’abaturage bayakoresha urusheho kubungabungwa.
A
Rwandatribune.com