Pasiteri Ntibarikure J.de Dieu yahagaritswe mu itorero ashinjwa kurigambanira yahagaritswe ashinjwa kuba mu mutwe urwanya ubuyobozi bw’itorero
Nyuma yo gushinjwa kuba umwe mu bagize umutwe urwanya ubuyobozi bw’itorero bwashyizweho na RGB, Pasiteri w’itorero ADEPR Rushagara ku Cyumweru tariki 16 Gicurasi yandikiwe ibaruwa imuhagarika ku mirimo yo kuyobora.
Umushumba w’itorero rya ADEPR Shagara yahagaritswe ku mirimo, nyuma yo gushinjwa kuba umwe mu barwanya ubuyobozi bukuru bwa ADEPR buherutse gushyirwaho n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB.
Mu ibaruwa yandikiwe n’umuyobozi w’itorero ADEPR Rubona, ivuga ko kubera gucyekwaho kuba umwe mu bagize umutwe urwanya ubuyobozi bw’itorero buriho, abaye ahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo akaba asabwa kwisobanura mu ibaruwa azandikira ubu buyobozi.
Ibaruwa yanditswe na Rev. Niyongira Elie imumenyesha ko ahagaritswe by’agateganyo iragira iti “Mwene Data Mushumba, tukwandikiye tukumenyesha ko uhagaritswe by’agateganyo mu Itorero rya ADEPR rikorera Rushagara ku mpamvu zo kuba ukekwaho kuba mu mutwe urwanya ubuyobozi bwa ADEPR ry’u Rwanda. Ibindi uzabimenyeshwa nyuma y’ubusobanuro uzatanga mu nyandiko ugaragaza ko udafatanyije n’uwo mutwe. Tubashimiye kubyakira no kubyubahiriza”.
Gusa ibi bivugwa muri iyi baruwa Pasiteri Ntibarikure Jean de Dieu yabihakanye yivuye inyuma mu ibaruwa yandikiye uyu muyobozi ku wa 17 Gicurasi 2021, aho yavuze ko ibyo bamushinja ntaho ahuriye nabyo kandi ko atarwanya ubuyobozi bw’itorero nawe abereyemo asengeramo kandi akaba yaranatorewe kuba umuyobozi muri ryo.
Komite nyobozi yashyizweho na RGB, bivugwa ko irwanywa.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com, Pasiteri Ntibarikure yavuze ko usibye kuba yahagaritswe n’udafite ububasha, n’iyo mitwe irwanya Abayobozi ko atayizi. Avuga ko kandi nyuma y’uko RGB ishyizeho ubuyobozi bw’itorero, mu batanze igitekerezo atigeze agaragaramo bityo ko ababikoze babikoze kubera kutamenya no kwitiranya ibintu.
Yagize ati” Njyewe iyo mitwe irwanya itorero ntayo nzi. Ese umuntu yaba atazi iyo mitwe niba ibaho cyangwa itabaho, akayijyamo gukora iki? Ntaho mpuriye nayo, ndetse no mu bitekerezo byatanzwe nyuma ya komite nyobozi yashyizweho na RGB, nta cyanjye kigeze kigaragaramo, rero mbibona nko kutamenya k’uwanditse ibaruwa impagarika.”
Pasitori Jean de Dieu akameza avuga ko nyuma yo gusubiza ibaruwa yandikiwe n’uwo mukuru wa Paruwasi ya Rubona, bikagaragara ko uwamwandikiye nta bushobozi abifitiye kuko atari umushumba cyangwa umwe mu nzego z’ubuyobozi zifata icyo cyemezo, yaje gusubizwa ku mirimo ye kuko nta kigaragaza ko akorana n’iyo mitwe irwanya ubuyobozi bw’itorero.
Ati” byonyine uwanyandikiye ibaruwa si umushumba, ahubwo we ari ku rwego rw’umukuru wa Paruwasi, rero yaje kubona ko ari amakosa yakoze kuko atagaragaza icyemeza ko ndi muri iyo mitwe kandi akaba yanampagaritse atabifitiye ububasha, bityo nsubizwa ku mirimo yanjye”.
Pasitori Ntibarikure,yahoze ari Umuyobozi wa ADEPR Ururembo rw’Amajyaruguru,nyuma yoherezwa mu ntara y’uburasirazuba n’ubundi nk’umushumba w’Ururembo,nyuma yaje kumanurwa agirwa umushumba w’itorero ry’Akarere ka Ritsiro,mu mpinduka zabaye ubwo ADEPR yakuragaho urwego rw’Akarere Past.Jean de Dieu nawe iyo mpuruduko ntiyamusize,umwe mu bakristu bamuzi waganiriye na Rwandatribune yavuze ko uyu Mushumba ari umunyangeso nziza atajya muri ayo matiku.
Hashize igihe kitari kinini muri iri torero rya ADEPR, ritagaragaramo amakimbirane, nyuma y’uko mu mwaka wa 2020 Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB rushyizeho ubuyobozi bushya. Gusa nubwo bamwe babwishimiye, hari abatarigeze bishimira ubu buyobozi na gato, kuku bavugaga ko abashyizweho nta bumenyi mu by’itorero bafite, ibi bikaba binashingirwaho bavuga ko hari umutwe urwanya ubuyobozi buriho bw’iri torero.
Mwizerwa Ally