Mu Mudugudu wa Mareru mu Kagari ka Nyamirambo mu murenge wa Kanzenze, aharimo kubakwa Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe, habonetse igisasu cya Grenade.
Iki gisasu cya Grenade yo mu bwoko bwa Tatos, cyabonetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mata 2023 ubwo hariho hakorwa imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa bigogwe.
Amakuru yatanzwe n’abari bahari, bavuze ko ubwo iyi grenade yabonekaga, hahise hashyirwa ibimenyetsi kugira ngo hatagira uhegera, ubundi inzego z’umutekano zikaza kuyihakura.
Nkurunziza Faustin uyobora Umurenge wa Kanzenze, yemeye amakuru y’iyi Grenade yabonetse ahubakwa Urwibutso, avuga ko yabonywe n’abacukuraga amabuye kugira ngo basize ikibanza.
Yagize ati “Twahise duhamagara inzego zibishinzwe kugira ngo zize kuyikuraho mu buryo bw’umutekano.”
Uyu muyobozi yavuze ko atakwemeza niba iyi Grenade yarahasizwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyakora ko ishaje ku buryo ishobora kuba ihamaze igihe kinini.
RWANDATRIBUNE.COM