“Ironman” ni amarushanwa mpuzamahanga akomatanyije harimo kurushanwa Koga, Kwiruka n’amaguru no gusinganwa ku Magare ahuza abayitabiriye baturutse ku mpande zose zisi ,kuri iyi nshuro akaba agomba kubera mu Rwanda mu Karere ka Rubavu guhera tariki ya 14 Nyakanga 2022.
Michel Umurame ushinjwe amarushanwa ya “Ironman’’ mu Rwanda ubwo yari mu Kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa 27 Nyakanga 2022 mu karere ka Rubavu ,yavuze ko bidasaba kuba uri umunyamwuga muri iyi mikono kugirango uyitabire ahubwo ko umuntu wese wiyumvamo impano cyangwa ubyifuza yemerewe kuyitabira mugihe yaba yiyandikisjije bitarenze tariki 3 Kanama 2022 . Akomeza avuga ko ushobora kuyitabira ku giti cyawe cyangwa se itsinda ry’abantu bishyize hamwe(Equipe).
Akomeza avuga ko ari amarushanwa ashobora kuguha amahirwe yo kujya mu mahanga kuko abitwaye neza muri aya marushanwa baba bafite amahirwe yo kuzayitabira mu bindi bihugu .
Yagize ati:” Amarushanwa ya “Ironman’’ ntago asaba kuba uri umunyamwuga mu kwiruka ,koga cyangwa kurushanwa ku magare. Uwari we wese wiyumvamo impano cyangwa ubyifuza yemerewe kuyitabira. Ikindi ni uko abitwaye neza muri aya marushanwa babona amahirwe yo kujya mu bindi bihugu azaberamo.”
Claire Akamanzi umuyobozi wa RDB nawe yunzemo avuga ko aya marushanwa ari ingenzi cyane ku Rwanda by’umwihariko mu guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari kuko yitabirwa n’abanyamahanga batandukanye bashobora gusura ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo bagasiga amadevize ndetse bagaha n’icyashara abashoramari . Ikindi ngo n’uko ano marushanwa akurikiranwa n’abantu basaga miliyoni 20 yaba ku mbuga nkoranya mbaga naza televisiyo zitandukanye bituma u Rwanda rurushaho kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati:” Amarushawa ya “Ironman” tuyitezeho byinshi by’umwihariko guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo n’ishoramari kuko yitabirwa n’abanyamahanga batandutakanye bashobora gusura ibikorwa by’ubekerarugendo bagasiga amadevise mu gihugu ndetse bagaha n’icyashara abashoramari. Akurikiranwa kandi n’abantu barenga Miliyoni 20 ku isi yose bityo mu gihe azaba ari kubera mu Rwanda bizatuma u Rwanda rurushaho kumenyakana ku Isi.”
Shema Didier Maboko, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo yavuze ko kwakira aya marushanwa bigaragaza ikizere u Rwanda rukomeje kugirirwa ku ruhando mpuzamahanga maze asaba Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye kwitabira aya marushanwa kugirango bagaragaze impano zabo , bakaba bagira n’amahirwe yo kwitabira iri rushanwa mu mahanga.
- Ni ubwa mbere amarushanwa ya Ironman abereye mu Rwanda ikaba inshuro ya kane muri Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo, Marroc, na Misiri. Azatangira kuwa 14 Kanama 2022 mu Karere ka Rubavu gasanzwe ari kamwe mu turere dukungahaye ku bikorwa bikurura ba mukerarugendo mu Rwanda.
Hategekimana Claude