Mu kigo cy’amashuri cya ESG giherereye mu kagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu, hagaragaye imbunda yo mu bwoko bwa AK47, iyi mbunda ikaba yari ihishe mu idari (Plafond) y’amacumbi y’abarimu, bitera benshi ubwoba.
Iyi mbunda yari iri muri Plafond y’iyi nyubako, ngo yari ifite magazine irimo amasasu, ikaba yabonywe n’umwarimu witwa Uwimana Jean Paul, hanyuma nawe yihutira guhuruza abayobozi bahita bahamagara abashinzwe umutekano ngo barebe iby’iyo ntwaro.
Rwandatribune yabajije Tuyishime Jean Bosco umuyobozi w’umurenge wa Gisenyi ibi byabereyemo, yemera ko uwo mwarimu yabonye iyo mbunda, mu masaha y’umugoroba, ariko avuga ko ntakibazo biteye kuko bayishyikirije inzego z’umutekano, hanyuma ibindi zikaba ziri kubikurikirana.
Yongeyeho ati” ni imbunda ishaje inzego z’umutekano zayijyanye ntakibazo.uyu murenge wa Gisenyi ni umwe mirenge uhana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Congo, igihugu gicumbikiye abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Imirimo yakomeje nk’uko bisanzwe, abarimu n’abanyeshuri barakomeza imirimo yabo ntakibazo, ibindi byose ari aho iyo mbunda yavuye, uwayizanye cyangwa se igihe yaziye, inzego z’umutekano ziri kubikurikirana.
Umuhoza Yves