Mu ijoro ryo kuwa 6 rishyira uwa 7 Nzeri 2022 ,nibwo Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yarashe umusore witwa Ishimwe Prince w’Imyaka 18 y’amavuko imukekaho kuba igisambo.
Ni igikorwa cyabereye mu mudugudu wa Igisubizo w’Akagari ka Kavumu mu Murenge wa Gisenyi.
Iraswa ry’uyu musore ryemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Rukundo Mucyo, wavuze ko uyu mujura yarashwe nyuma yo gusabwa n’abapolisi kurambika intwaro(Icyuma) yari afite hasi akabyanga, ahubwo agashaka kuyirwanya.
Yagize ati:”Hari i saa Saba na cumi n’itanu (1h15) z’ijoro imodoka yacu yarimo izenguruka umutekano yumva umuntu utaka iratabara,yageze ku utaka n’igisambo bose bariruka ariko igisambo cyurira inzu, cyari gifite icyuma,bagisabye kumanuka kikamanika amaboko kiranga babonye gishaka kubarwanya barakirasa kirapfa.”
Umuryango w’Uyu musore witwa Ishimwe Prince warashwe na Polisi uvuga ko utanyuzwe n’ibisobanuro polisi yatanze ku rupfu rw’umwana wabo, aho ashimangira ko umwana wabo atari umujura ahubwo yari afite akazi akora(Ubu DJ) kamwinjiriza amafarabga buri munsi.
Se w’Uyu mwana witwa Ngarambe Eliphaz avuga ko , ubusanzwe batuye mu Kagari ka Mbugangari, aho ngo umwana we yavuye mu rugo ajyanye n’abandi kureba umupira w’amaguru. Aha ngo abana nabo bari kumwe bamaze kureba umupira bajya kwishimisha, Ubwo Ishimwe yari kumwe n’abandi bari mu nzira bava ku kabari kari inyuma yahoo bareberaga umupira bahise bahagarikwa na Polisi. Ngo Polisi yabasabye ko yabambika amapingu ikabajyana Prince arabyanga ahubwo agerageza kwirukira mu rugo rwa Nyirasenge ruri mu kagari ka Kivumu mu murenge wa Gisengi mu mudugudu w’Igisubizo.
Ngarambe akomeza avuga ko aha kwa nyirasenye yahageze , ubusanzwe ngo ni igipangu kibamo imbwa, iramutangira ashatse kurira igipangu ahita araswa arapfa.
Uyu mubyeyi uvuga ko yahoze mu gisirikare , ngo yeretswe umurambo w’umwana we agasanga isasu yarashwe mu mbavu, yararirashwe bamuturutse inyuma.
Kuri we ngo bakeneye ko Polisi yerekana ibimenyetso bifatika birimo icyuma bavuga ko bambuye umwana wabo, ndetse bagaragaze n’uwo muntu polisi yatangaje ko uyu musore yari arimo guhohotera.
Basoza basaba ko Polisi yanyomoza itangazo yatanze rivuga ku rupfu rw’umwana we, kuko ngo asanga rimugaragaza nabi kandi yarazwi nk’umwana mwiza dore ko ngo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.
Ubusanzwe agace ka rasiwemo uyu musore ni kamwe mu duce tuzwiho kubamo ubujura bw’Ingufu, aho umuntu uhanyuze mu masaha akuze wese insoresore zimufata zikamwambura ibyo afite , nk’amafarangana terefoni n’ibindi.