Imiryango 398 yo Murenge wa Rugerero yagizweho ingaruka n’imitingito, yahawe ubufasha burimo ibiribwa n’ibindi bikoresho , ibi byabaye Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021,
Kugeza ubu nubwo hakibarurwa inzu zangijwe n’uyu mutingito muri aka karere, izigera ku 1800 nizo zimaze kumenyekane ko zashegeshwe nawo.
Abaturage bo mu Mirenge imwe ni mwe yo mu karere ka Rubavu basenyewe n’umutingito umaze iminsi muri aka karere, barasaba ubufasha burimo gushakirwa aho baba bahengetse umusaya no kubona bimwe mu bikoresho byibanze byo mu rugo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu muri aka Karere Deogratias Nzabonimpa, avuga ko abaturage bari guhabwa ibyihutirwa ariko ko hari na gahunda yo kubabonera aho kuba
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayumba Olivier we avuga ko aba baturage bazanafashwa ku buryo burambye kongera kubona aho baba.
Kugeza ubu Imirenge yagezweho cyane n’ibi bibazo by’ibiza ni Rugerero, Rubavu, Gisenyi na Nyamyumba, abo inzu zabo zasatuwe n’umutingito.
Nkundiye Eric Bertrand
(Tramadol)