Abanyarwanda basaga 260 babaga mu mashyamba ya Congo bataye batahutse,bakiriwe k’umupaka wa Grande bariere.
Mu masaha ya satanu nibwo Impunzi z’abanyarwanda babaga mu mashyamba ya Congo batahutse,bakaba bakiriwe n’ubuyobozi bubifite mu nshingano ndetse n’abakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi HCR.
Benshi mu batahutse umubare munini ugizwe n’abana n’Abagore,umwe mu batashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko mbere Yuko umutwe wa M23 ufata ibice byinshi bya Rutschuru yari atuye ahitwa Kazaroho,hari icyicaro gikuru cya FDLR.
Uyu mutegarugori twahaye izina rya Maria yagize ati” Imirwano yadutse mu karere kacu ka Tongo ndetse no mu bindi bice, umutwe wa FDLR utwizeza ko uzaturinda ariko nyuma twaje kumva impuruza ko Inyeshyamba za M23, zafashe Kiwanja, Rutschuru na Bambo twumva ko byarangiye muri make ubu twabaga I Kitchanga.
Uyu mutegarugori Kandi avugako bakimara kumva ko kitchanga naho bagiye kuhatera berekeje Kagusa,ariko basanga bataraguma muri urwo ruzerero bafata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda.
Amakuru yizewe Rwandatribune yamenye nuko no ku ruhande rw’umupaka uhuza Bukavu na Rusizi hambukiye izindi mpunzi zabaga mu bice bya Kalehe zigera kuri 50 nazo zatahutse, abatahutse babanje gucumbikirwa mu nkambi ya Nyarushishi.
Impunzi zatahutse zajyanywe mu nkambi zicungiwe umutekano
Mwizerwa Ally