Nyuma y’imirwano imaze iminsi ishyamiranyije Ingabo za Leta ya Congo FARDC na M23, abaturage bo mu bice bya Buhumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo batangiye guhungira mu Karere ka Rubavu.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko byibuze abaturage bagera mu ijana aribo bamaze guhungira mu mirenge ya Busasamana na Bugeshi ,abahungiye Bugeshi biravugwa ko baciye ku mupaka wa Kabuhanga uhana imbibe n’uwo murenge,naho abahungiye muri Busasamana binjiriye mu Kagari ka Busura.
Umuturage utuye mu Murenge wa Busasamana waganiriye na Rwandatribune avuga ko mu gitondo cya kare mu bice bya Kibumba hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu ari narwo rwatumye abaturage bakwira imishwaro binjira mu Rwanda.Izi mpunzi zahunganye amatungo yabo arimo inka, intama n’ihene.
Mvano Nsabimana Etienne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana yahamije aya makuru. Uyu Muyobozi yavuze ko bategereje inzego zindi bafatanya kuyobora ngo bashake aho izi mpunzi bazakirira,ku ruhande rw’Umurenge we yavuze ko bamaze kwakira abaturage barenga 50.
Abaturage bo muri ako gace babwiye umunyamakuru wa Rwandatribune ko bamwe bafite ubwoba kubera bombe zirimo kuraswa muri Kibumba ku ruhande rwa Congo,ariko ko bizeye ingabo z’igihugu RDF ziri muri ako gace kandi bigaragaraga ko ziryamiye amajanja.
Mwizerwa Ally
Ntaho bavuye ntaho bagiye. Araje abadukemo abato abagire abarwanyi!Ntimuramumenya uyu munu!
Toka kure!!!
Kuja hapw!
Rwagafirita,ntakigenda cyawe.umutimanukomeze ukurye.