Ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane bigaragarira mu myubakire gikorera mu karere ka Rubavu gikomeje gutera urujijo abaturage kuko iyo kompanyi ikomeje kwaka amafaranga abaturage ngo babone uko bubaka.
Tuganumugabe Erneste yabwiye Rwandatribune.com ko hari abubaka binyuranyije n’amategeko ntabyangobwa bagira . Ati” ibyo byose biterwa na kompanyi yitirira ko ishinzwe imyubakire mu karere iyobowe n’umugabo witwa Noheri Samuel, iyo babahaye amafaranga umuturage arubaka ariko iyo utayabahaye baragusenyera inzu yawe ikajya hasi, yakomeje agira ati” twusaba ko mwadukorera ubuvugizi kuko aba bagabo bakomeje kudutera urujijo kubona umuturage ajya kubaka agatanga amafaranga 500,000frw cyangwa 800,000frw urumvako harimo akarengane.
Umuturage utifuje ko amazinaye ajya ahagaragara yabwiye Rwandatribune ko bamusenyeye .
Ati” Nari ndimo kubaka haza umugabo witwa Noheri arampagarika ambwirako ninongera gushiraho itafari na rimwe ndibumubone agarutse ansenyera kuko tutumvikanye ku mafaranga namuha”
Abaturage bakomeje kuganiriza Rwandatribune bati” Twibaza impamvu inzu yubakwa igasenywa kuberako yubatswe ntacyangombwa hanyuma umuntu wabaterese neza akubaka inzuye ikuzura, hari n’uwavuze ko akiri mwikode kubera ko atatanze ibihumbi mirongo itanu cyangwa mirongo itatu; 30,000frw/50,000frw.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’ubukungu Nzabonimpa Deogratias yabwiye Rwandatribune ko iyo kompanyi ntayo bagira mu karere ka Rubavu. Yagize ati” Iyo kompanyi mu miyoborere y’akarere tuyobora ntayo tuyobora”.
Ndagijimana Jean Pierre
Ariko ndumiwe koko!!!! Mayor arambwira ibibazo biri mu Karere ayobora nkaho yagize icyo abivugaho cg ngo asabe ibisobanura neza umunyamakuru agasbiza kuriya koko!!!! Birababaje