Akarere ka Rubavu gaturanye na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igihugu kimaze iminsi mu ntambara ikomeye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ku nshuro ya kabiri umuturage wo muri aka karere yakomerekejwe n’igisasu yatewe ubwo yari ari mu rwuri aragiye inka mu murenge wa Bugeshi.
Uyu muturahge witwa Hagumimana Pierre , arashwe mu gihe hari hashize iminsi mike harashwe undi muturage wo mu murenge wa Cyanzarwe nawe wakomerekejwe n’igisasu cyaturutse muri iki gihugu.
Iyi mirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Repuburika ya Demokarasi ya Congo, muri Teritwari ya Nyiragongo, ubusanzwe ihana urubibe n’u Rwanda, mu karere ka Rubavu
Nyiragongo imaze iminsi iri kubera mo imirwano ihambaye ihanganishije inyeshyamba za M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ( FARDC) n’abo bafatanije barimo FDLR,FLN n’abandi bibumbiye mu kiswe Wazalendo.
Iki gisasu cyaguye k’ubutaka bw’u Rwanda ntiharamenyekana uruhande cyari giturutsemo niba ari k’uruhande rw’inyeshyamba cyangwa se k’uruhande rw’ingabo z’igihugu FARDC.
Ibi biri kuba mu gihe muri 2012 ibisasu byaturutse muri iki gihugu bikibasira aka karere ndetse bigahitana abatari bake abandi ibyabo bikangirika bikomeye.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune.com