Mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Kamena mu kagali ka Rukoko mu murenge wa Rubavu akarere ka Rubavu, abajura bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibyuma baramukiye mu muhanda, batega abahisi n’abagenzi bakabambura cyakora umwe muri abo bajura yaje kuhasiga ubuzima nyuma yo kuraswa na Polisi.
Aba bajuru bivugwa ko ari abo mu itsinda ry’abiyise abuzukuru ba Satani, ngo bigabije umuhanda ahagana sa kumi za mu gitondo, batangira gutangira Moto zabahitaga aho bakabambura ibyo bafite ndetse bamwe bakanabakomeretsa dore ko bashobora no kukwambura ubuzima.
Bijya kumenyekana batangiriye Umumotari wari utwaye Umushoferi wa Sosiyete ya Kivu Belite itwara abagenzi , wari ugiye mu kazi ke ka buri munsi, batangira kubakubita banabakomeretsa n’imihoro muri ako kanya hahinguka umunyonzi nawe wari uzindutse baramutangira ariko ahita ata aho igare yirukira kuri Polisi iri hafi aho nabo bahita batabara bwangu.
Uyu mupolisi nawe waje ateze moto yahageze bahita bamuhagarika ariko ahita arasa umwe muri babajura ahita apfa undi ariruka nan’ubu aracyashakishwa.
Abaturage bakunze gutabaza inzego z’umutekano bavuga ko bamerewe nabi n’abuzukuru ba Satani babambura utwabo ndetse n’ubuzima rugeretse. aba buzukuru itsinda rinini ry’abajura kabuhariwe bambura abantu mu mayira, mungo ndetse rimwe na rimwe bakaba banakwambura ubuzima.
Bakomeza bavuga ko kandi igitiza umurindi aba bajura ari uko niyo bafashwe bagenda bakabafunga iminsi micye barangiza bakabarekura nyamara uwo bagiriye nabi iyo yitabaye we bamuheza mu buroko.
Bakomeje batanga ingero z’umuturage baherutse gutangirira ku gipangu cye avuye mu kazi bakamutera ibyuma mu mutwe bamwambura ibyo yari afite byose, nyamara umwe mu babikoze yarafashwe batangira kuvuga ko ngo akomoka mu muryango ukize atabikora kandi iryo tsinda ry’abuzukuru ba Satani ryuzuyemo ingeri zose.
Bati” iyo bafashwe babajyana mu nzererezi bugacya babarekuye no neho bakaza bakajije umurego, uwakomeretsaga aza noneho yica burundu”.
Abakomerekejwe n’aba bagizi banabi bajyanywe mu bitaro byari hafi aho ahazwi nko kuri NDENGERA, naho uwo mujura wapfuye we bamujyanye mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Gisenyi.