Ingabo z’u Rwanda zarashe abantu 3 bageragezaga kwambutsa ibicuruzwa mu buryo bunyuranije n’amategeko 2 muri bo bahita bahasiga ubuzima.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2021 Mu murenge wa Rubavu w’akarere ka Rubavu mu kagali ka Karugogo hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nibwo humvikanye kuraswa kw’amasasu atandatu.
Nyuma byaje kumenyekana ko ayo masasu yarashwe abantu 3 bari bagerageje kwambutsa ibicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko babikuye i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange y’akarere ka Rubavu,Niyibizi Hubert,yemeje aya makuru ati “Nibyo koko abaturage babiri barashwe mu masaha ya saa kumi zirengaho.Babiri barashwe barapfa undi arafatwa.N’abaturage bari bambutse umupaka mu buryo butemewe hanyuma abasirikare babahagaritse ntibabyemera, bashaka kubarwanya.
Nk’abashinzwe umutekano,ubusugire bw’igihugu nta kindi bari gukora,birwanyeho,ku bw’amahirwe make 2 barapfa undi arafatwa ubu yashyikirijwe inzego z’umutekano.
Iyo umuturage ahagaritswe ku mupaka ntabyemere ntabwo bashobora kumutandukanya na FDLR,kandi hari mu mwijima,kubatandukanya nabo biragoye.
Niyibizi yasabye abaturage ati “Turashishikariza abaturage kunyura mu nzira zemewe,bakagenda bemye,bakaza tukabaha ibyangombwa,bakareka guca mu nzira zitemewe.”