Mukarukundo Elina wo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, yicishijwe amabuye n’abamushinjaga kuba umurozi.
Byabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023, mu mudugudu wa Makurizo, akagari ka Makurizo mu murenge wa Cyanzarwe.
BWIZA dukesha iyi nkuru ivuga ko Mukarukundo w’imyaka 55 mbere yo kwicwa yakekwagaho n’abaturage kuroga abana batatu b’umuturage witwa Hakizimana Pierre.
Aba bana bapfuye mu bihe bitandukanye, babiri muri abo umwe yapfuye ku itariki ya 29 Ugushyingo undi apfa ku wa 2 Ukuboza 2023 aguye mu bitaro bya Gisenyi.
Abajijwe n’itangazamakuru ku byabaye, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Makurizo, Muvandimwe Jacques, yagize ati:”Amakuru yose nayahaye Meya, abe ari we muyabaza.”
Meya Nzabonimpa Déogratias ntiyabashije kuboneka kuri Telefoni yeigendanwa. Bwiza yatangaje ko nta rwego na rumwe kandi kugeza ubu rushaka kuvuga ku byabaye.
Amakuru avuga ko nyuma yo kwicwa, inzego zirimo urw’ubugenzacyaha ngo zahise zijyana umurambo we mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.
Biravugwa ko hamaze gutabwa muri yombi abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Mukarukundo.