Ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe z’ umugorora wo kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, umusirikare wa FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda avuye muri Repuulika ya Demokarasi ya Congo arasa umuturage aramwica ahita aburirwa irengero, aho bikekwa ko yahise asubira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uwishwe ni umugabo witwa Niyizurugero Emmanuel uri mu kigero cy’ imyaka 38 wo mu mudugudu wa Murambi mu kagari ka Buhaza mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu ubwo yageragezaga kwitambika uyu musirikari ubwo yari akurikiwe n’abaturage bari bamaze kumenyako atari umusirikari w’ u Rwanda bashaka kumushyikiriza inzego z’ umutekano.
Amakuru Rwandatribune.com yamenye ngo ni uko ababasirikari binjiye mu Rwanda baturutse mu Kibaya muri Repubburika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni nyuma y’imirwano yiriwe ihanganishije igisirikari cya Congo n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 aho barwanaga basatira umujyi wa Goma.
Aba basirikari ba FARDC bikavugwa ko ubwo bahungaga igitutu cy’ amasasu y’igisirikari cya M23 byarangiye bageze mu Rwanda mu Kagari ka Rutagara kitegeye mu Munigi muri Congo ahaberaga imirwano, nibwo abaturage batangiye kubikanga kubera ko babonaga badasa n’ abasirikari b’ u Rwanda maze barabakurikira babimenye bariruka, kubw’ amahirwe make babiri barafatwa.
Uwagatatu wishe uyu muturage ubwo yari akurikiwe, yageze aho uyu muturage yarimo ashakira inka ubwatsi yumvise akaruru k’ abaturage batabaza bagira bati: “Ni mu mufate” akimugera imbere nibwo yashatse kumufata, ariko undi ahita akurayo imbunda amurasa amasasu abiri rimwe mu gituza irindi mu kaboko ahita apfa undi arakomeza ahita aburirwa irengero.
Bashingiye ku kuba aha ibi byabereye ari mu ntera nkeya cyane uvuye aho umupaka uhuza u Rwanda na Congo uri, abaturage babonye ibi biba barimo aari bakurikiye uyu musirikari baravuga ko ashobora kuba yahise yambuka agasubira muri Congo kuko bafatanyije n’ inzego z’ umutekano bagerageje ku mushaka bakamubura.
Abaturage bahise batabaza inzego z’ umutekano ndetse n’ izubuyobozi baraza batwara umurambo wa nyakwigendera mu bitaro bya Gisenyi mu gihe hategerejwe ko ushyingurwa kuko bwari bumaze kugoroba twarinze tuva aho byabereye nta rwego rw’ ubuyobozi rwaba urw’ umutekano cyangwa urw’ ubuyobozi rwari rwagashoboye kutuvugisha aho batangazaga ko abakeneye amakuru arebana n’ imirwano yose yabazwa umuvugizi wa Guverinoma.
Kugeza ubu imirwano hagati y’ inyeshyamba z’ umutwe wa M23 n’ igisirikari cya Congo ndetse n’ abo bafatanyije irakomeje aho umutwe wa M23 ku munsi w’ejo wari wahaye igisirikari cya Congo amasaha 48 yo kuba barambitse intwaro hasi bakwanga bakinjira mu mujyi wa Goma ku ngufu z’ urusasu.