Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu umwe mu bajura bivugwa ko ari uw mu itsinda ry’Abuzukuru ba Satani bakunze gutangira abantu bakabambura ibyo bafite ndetse bamwe bakanabakomeretsa yarashwe arapfa, mu gihe abandi bari kumwe nawe bo biruts , umwe muri bo agafatwa mpiri.
Ibi byabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa 10 Nyakanga bibera muri aka karere mu murenge wa Rubavu, akagari ka Gikombe mu mudugudu wa Gafuku.
Umunyamakuru wa Rwandatribune wageze ahabereye ibi yasanze iki gisambo cyarashwe cyari gifite umupanga utyaye cyane, ndetse n’ikibando cyifashishaga cyambura abaturage.
Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko bugarijwe n’ubujura bukabije, aho batakibasha kugenda nyuma ya saa moya z’ijoro.
Uwase Florence ati “Mu ijoro abajura baradutangira bakatwambura, ibyo bagusanganye bakaikwaka, iyo ugize amahirwe ntibagukubite ushima Imana.”
Aba bajura kandi bakunze kwigabiza imihanda mu rucyerera abvakozi batangiye kujya mu mirimo yabo bakabambura ibyo bafite.
Niyitegeka Joel we yagize ati “Hano hari ubujura bukabije, umutekano w’ijoro bisa nk’aho ari muke kuko turara turwana n’insoresore ziba zirimo guca inzugi z’abaturage, bisaba ko hakazwa umutekano no ku manywa.”
Akomeza avuga ko habaho umukwabu abuzukuru ba satani bose hamwe n’abakekwa ho ubujura bagafatwa, bamwe bagafungwa abandi bakaraswa kuko babazengereje.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise yahamirije itangazamakuru iyi nkuru.
Yagize Ati “Abaturage badutabaje ko hari agakundi karimo kubambura kakanabakomeretsa, inzego zishinzwe umutekano zihageze barazirwanya bifashishije imipanga biviramo umwe kuraswa.”
Akomeza avuga ko abamenyekanye ko baraye bambuwe bakanakomeretswa ari babiri, iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hamenyekane imyirondoro y’iki gisambo gisanzwe kiragira inka z’umuturage wo muri uyu murenge.
Yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza gufatanya bagatangira amakuru ku gihe, kuko iyo bafashwe hakurikizwa amategeko, gusa iyo hajemo kurwanya inzego zishinzwe umutekano hari ubwo bizamo kubura ubuzima, ibyo asanga ari igihombo ku gihugu.
Yanaboneyeho kandi gusaba abaturage kurya ibyo bakoreye, kandi basabwa guhagarara n’inzego zishinzwe umutekano bagahagarara, kuko nta gihe abadashaka amahoro bazayabuza abayakeneye.
Uyu murenge wa Rubavu muri aya mezi abiri, iki kibaye igisambo cya gatatu kiharasiwe nyuma yo kurwanya inzego zishinzwe umutekano.