Umutingito wongeye imbaraga mu gace ka Rubavu na Goma ari nako ukomeza kwangiza ibintu byinshi hakaba hari n’abamaze kubura ubuzima
Ahagana saa Yine n’iminota 42, umutingito uri ku gipimo cya 5,3 wumvikanye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Rubavu na Goma, umaze kwangiza inzu 12 z’amagorofa harimo n’inyubako y’isoko rya Gisenyi .
Ni umutingito ufite inkomoko mu Kiyaga cya Kivu. Uyu mutingito watewe n’ubwivumbagatanye bw’amazuku (magma) buri kubera mu nda yIsi, nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2021.
Kugeza ubu uyu mutingito umaze kwangiza inzu zirenga 200 zirimo n’izzagiye zisatagurika.
Inzu z’amagorofa zasenyutse ni izo mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi,harimo inyubako y’isoko rya Gisenyi,igorofa rikoreramo Sosiyete Urwibutso Nyirangarama,n’andi magorofa abarizwa ahitwa mu Gakinjiro ka Gisenyi.
Si mu Karere ka Rubavu honyine uyu mutingito wangije ibikorwa remezo,Umunyamakuru wacu uri Goma amaze kudutangariza ko muri uyu mujyi umutingito wibasiye inzu z’amagorofa mu mujyi wa Goma rwagati,mu gace ka Ndoshyo no mu nkengero zaho,hamaze kubarurwa amazu arenga 400,ndetse hakaba ari n’abaturage barenga 8 bahatakarije ubuzima.
Nta mubare uhamye w’ibyangiritse uraboneka gusa ubwo twandikaga iyi nkuru uyu mutungito ukomeje gusenya no kwangiza ,gusa umutingito wo kuri uyu wa kabiri taliki 25 Gicurasi 2021,waje ufite imbaraga ziruta iyabanje yose kandi,uragenda wongera ubukana buri mwanya. Aha i Rubavu biravugwa ko hari ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byatangiye kohereza abanyeshuri mu miryango yabo.
Mwizerwa Ally