Aho Umwanzi ari turahazi yashakaga kutwereka ko ahari,ndabahumuriza ntabwo azongera,dufite ubushobozi n’ubushake bwo gukemura iki kibazo muhumure aya niyo magambo Col Nyamvumba yabwiye abatuye umurenge wa Bugeshi bagabweho igitero n’abarwanyi ba FDLR.
Colonel Nyamvumba Andrew Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Division ya 3 y’ingabo z’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba yavuze ko umwanzi wateye nta ngufu afite kuko niyo mpamvu yateye inka ahumuriza abaturage.
Mu nama yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Bugeshi,Akarere ka Rubavu Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya 3 y’ingabo z’uRwanda ikorera mu Ntara y’uburengerazuba yatanze ubutumwa buhumuriza abaturage nyuma y’igitero cyaraye kigabwe n’inyeshyamba za FDLR.
Col Nyamvumba yagize ati ”Umwanzi wacu FDLR kuba yahunze ingabo agahitamo gutera inka z’umuturage ,nabyo azabyishyura mu buryo bukwiye ingabo zanyu murazizi ,aho Umwanzi ari turahazi yashakaga kutwereka ko ahari,ndabahumuriza ntabwo azongera,dufite ubushobozi n’ubushake bwo gukemura iki kibazo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias nawe yahumurije abaturage kuko umwanzi nta mbaraga afite.
Ati”Ntabwo twacitse intege biriya ni nk’umuyaga utambuka kuko uwabikoze atinya abanyarwanda intwari zijya mu bigoranye nkuko turimo gutabara Mozambique, kuko twebwe dufite umutekano.
Yakomeje avuga ko abarwanyi ba FDLR basigaranye imbaraga zo kwiba ihene n’inka z’umuturage. Yagize ati”Bakoze ubusa kuko iriya nka bishe turamuha indi izarashwe ziravurwa nta kiguzi nizagira ikibazo tuzamuha indi, impano mwakabaye mutanga ni ugutanga amakuru kuko byaba bigayitse hari uwari abizi.
Twabibtsako mu ijoro ryakeye mu Karere ka Rubavu,Umurenge wa Bugeshi,Akagari ka Hehu,Inyeshyamba bikekwa ko ari za FDLR zateye mu mudugudu wa Bereshi,zikahica inka 1 izindi zigakomereka,ibi bikorwa kandi byibasiye n’abaturage bo muri Gurupoma ya Buhumba,Teritwari ya Nyiragongo,aho abaturage baho batemewe inka,abandi bagasahurwa nkuko byemejwe n’Umuyobozi wa Teritwari ya Nyiragongo mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.
Uwineza Adeline