Abatuye muri metero 200 uvuye ku murongo waciwe n’imitingito bafite inzu ziyashije bagomba kuhava – Minisitiri Kayisire
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yatangaje ko abantu batuye kuri metero 200 uvuye ku murongo waciwe n’imitingito mu karere ka Rubavu, bagomba kuhava mu gihe babona inzu zabo zatangiye kuzana imitutu.
Minisitiri Kayisire yabitangarije abanyamakuru mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi 2021, nyuma yo gusura ahangijwe n’imitingito no gukorana inama n’impugucye zamuherekeje kwiga ku bibazo byatewe n’imitingito.
Uwo muyobozi yasabye ko abantu bafite ubushobozi bahimuka na ho abatishoboye bakaza kuhimurwa, ahita atangaza ko hari isesengura ririmo gukorwa harebwa abagomba kwimuka, ndetse hakaba hari abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri nka ESSA Gisenyi, bagomba kwimurwa na ho abarwayi n’abaganga bakorera mu bitaro bya Gisenyi hanyura umututu bakaba bamaze kwimurwa.
Minisitiri Kayisire yavuguruje amakuru avuga ko iruka ry’ibirunga ryageze mu kiyaga cya kivu, abyita ibihuha.
Yasabye Abanyarwanda cyane cyane abari mu Karere kegereye ahabereye imitingito, kwirinda ibihuha bagakurikira amakuru atangwa n’itangazamakuru.
Yasabye abantu bose bafite amazu ashobora kuba yangiritse kwirinda kuyararamo kubera kwanga ko habaye umutingito yabagwaho.
Yasabye kandi abantu kwirinda kujya munsi y’ibiti, munsi y’ibiraro ndetse avuga ko abafite imodoka na bo bagomba kuziparika ahitaruye zitagwirwa n’ibiti cyangwa inzu ndende.
Minisitiri Kayisire yasuye kandi impunzi z’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda, avuga ko n’abandi bashobora kuza u Rwanda rwiteguye kubakira.
Mu karere ka Rubavu imitingito imaze kwangiza inzu 859 na ho izimaze gusenyuka i Burundi ni 267.