Ahagana saa Tanu z’ijoro ryo kuwa 27 Kamena 2021 mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu, abitwaje intwaro baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barashe inka z’uwitwa Hitayezu Jean de Dieu imwe irapfa izindi zirakomereka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ku bufatanye n’abaturage biyemeje gushumnbusha Hitayezu inka eshatu zisimbura ize zarashwe n’aba barwanyi bivugwa ko ari ab’umutwe wa FDLR.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Nzabonimpa Deogratius yavuze ko uyu muturage yashumbushijwe mu rwego rwo gushyikira gahunda ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uhora abatoza kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati” Impamvu twaje hano , twaje tuje guhumuriza aba baturage batewe n’abajura bitwaje intwaro baje kwiba inka. Bikanze inzego z’umutekano n’irondo ry’umwuga batangira kurasa inka imwe ihita ipfa izindi zirakomereka.”
Mu nka Eshatu zahawe uyu muturage, imwe yatanzwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, mu gihe indi yatanzwe n’abaturage b’umurenge wa Bugeshi. Abaturanyi b’uyu murenge batuye mu murenge wa Busasamana nabo bahise bemera ko bazashaka indi nka yo gushumbusha uyu muturage, mu rwego rwo kugaragariza abagabye iki gitero ko bakoze igikorwa cy’ubugwari.
Umuyobozi wa Teritwari ya Nyiragongo Makombe Deo Umuyobozi yabwiye Rwandatribune ko abo barwanyi bangije ibikorwa by’abaturage be mu gace gahana imbibe n’umurenge wa Bugeshi,aho bishe inka z’abaturage zigera kuri 3 ndetse bakanasahura ingo z’abaturage.