Dusabeyezu Seraphin, Nkunduwera Mathias bari inyangamugayo muri Gacaca bafatanyije n’Umuhesha w’inkiko Me.Niyonsenga Jean Baptise,hamwe na Ndahiro Martin bahamijwe icyaha cyo gukoreshya inyandiko mpimbano bagamije kwihesha inzu ya Nzabarankize Ancile.
N’urubanza rwasomewe mu ruhame none kuwa gatanu taliki ya 09 Kkuboza ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu, aho abaregwa aribo Buzizi Salathiel Me.Niyonsenga Jean Baptise,hamwe na Ndahiro Martin bahamijwe icyaha cyo gucura urubanza rwa Gacaca bivugwa ko rwaciriwe mu Murenge wa Rambura,rwavugaga ko Nyakwigendera Gashegu Dismas yaba yarasahuye inka mu ishyamba rya Gishwati za Buzizi salathiel.
Mu kirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha buhagarariye umuryango wa Gashegu Dismas n’umugore we Nzabarankize Ancile ,bwavuze ko Gashegu Dismas yitabye Imana kuwa 06/04/1994, ndetse bweretse urukiko icyemezo cy’uko uyu Nyakwigendera yitabye Imana ,mbere y’uko haba Jenoside yakorewe Abatutsi,mu nyandiko ndangizarubanza yashingiweho yitiriwe urukiko rwa Gacaca rw’umurenge wa Rambura yo kuwa 06/07/2009 ,isobanura ko habaye iburanishwa ku cyaha cya Jenoside ndetse Gashegu Dismas akaba yaritabye urwo rubanza aho yaregwagamo gusahura inka 104 zari mu Ishyamba rya Gishwati aho bavuga ko icyaha cy’ubusahuzi cyakozwe muri Kanama 1994.
Ubushinjacyaha buvuga ko urwo rubanza rutabayeho kuko rushingira ku cyemezo cy’uwitabye Imana (Attestation de deces) yemeza ko Gashegu yapfuye kuwa 06/04/1994,rero ko atagomba kuburana mu manza za Gacaca kuko zabaye yarapfuye,kandi n’inyangamugayo zivugwa guca uru rubanza umwe ariwe Dusabeyezu Seraphin akaba afunzwe n’ubwo mugenzi we Nkunduwera Mathias kugeza ubu asa nuwatorotse Ubutabera, kubera urundi rubanza yakatiwemo rusa n’ururi kuburanwa naho yahamijwe icyaha cyo gucura imanza za Gacaca zitabayeho, kugira ngo batware umutungo w’uwitwa Sinayobye Emmanuel.
Ku birebana n’Umuhesha w’Inkiko Niyonsenga Tonny Umushinjacyaha yerekanye ko nta cyamunara yigeze akora kuko nta Raporo yayo yabashije kwerekana, ndetse hari n’ibaruwa yo kuwa 24/08/2016 yandikiwe n’urugaga rw’abahesha b’inkiko yamutegekaga kuba yaverishije,amafaranga yatejwe cyamunara kuri Konti ya MINIJUST iri muri BNR angana na 42.760.000 bivugwa yavuye mu cyamunara ntabikore,ndetse n’umuryango wa Gashegu wamwandikiye umusaba Raporo ya cyamunara mu ibaruwa yo kuwa 19/01/2016 nabo ananirwa kuyibaha byose bikerekana ko nta cyamunara yabayeho.
Muri urubanza kandi hagarutswe ku ibaruwa yanditswe na Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Jomba yasabaga inzego za Polise gukurikirana uwahimbye Kashe mpuruza iri ku rubanza rufite nomero 302, kuko urukiko rwavuze ko itari iyabo, uru rubanza 302 ninarwo Me.Niyonsenga yashingiyeho ateza Cyamunara umutungo wa Nyakwigendera Gashegu Dismas.
Mu kwiregura Bwana Buzizi Salathiel wagaragaye nk’uwishurizwa yabwiye Umucamanza ko atari mu bacitse kw’icumu cyane ko Jenoside yabaye ari muri Kongo akaba yaratahutse muri 1996, ndetse ko nta nka yigeze agira mu ishyamba rya Gishwati,uyu Musaza yatakambiye urukiko avuga ko atazi gusoma ko ahubwo uwitwa Ndahiro Martin abereye ise wabo ariwe wagiye amuzanira impapuro ngo asinyeho agasinya ibyo atazi,uyu Buzizi kandi yavuze ko nta na rimwe yigeze abona Me.Niyonsenga Tonny wateje cyamunara umutungo wa Nyakwigendera Gashegu Dismas avuga ko ariwe arikwishyuriza.
Mu isomwa ry’urubanza RP 0081/2021/TGI/RBV rwasomwe na Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu Bwana Butera Etienne yakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri Buzizi Salathiel na Me.Niyonsenga Jean Baptiste Thonny, cyo kuba ibyitso muri ubwo bujura bwo gukoreshya inyandiko mpimbano.
Mu gihe Ndahiro Martin ,Dusabeyezu Seraphin bakatiwe igifungo cy’imyaka 6n’ ihazabu ya miliyoni enye(4.000.000frw)kuri buri muntu ,abahamwe n’icyaha bose muri uru rubanza kandi bategetswe guteranya indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga miliyoni cumi n’eshanu na Magana ane (15.400.000frw ) zatswe n’umuryango wa Nzabarankize Ancila uhagarariwe na Me.Icyitegetse Godelive,umucamanza akaba yategetse ko inyandiko bashingiyeho bateza cyamunara umutungo wa Nyakwigendera Gashegu Dismas iteshejewe agaciro Umuryango wa Nyakwigendera usubizwa umutungo wabo.
Umuhoza Yves