Imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na Nyatura CMC,APCLS n’inidi mitwe itandukanye ya Mai Mai muri teritwari ya Masisi.
Mu gace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro gaherereye muri Teritwari ya Masisi, hacitse igikuba ndetse abasirikare ba FARDC n’abashoramari bafite ibinombe by’amabuye y’agaciro bakaba batangiye guhunga .
Amakuru dukesha imboni yacu iherereye muri Teritwari ya Masisi ,avuga ko abakire n’abandi bantu bishoboye bari guhunga ku bwinshi bitewe n’uko umutwe wa M23 ukomeje kuhasatira.
Aya makuru, akomeza avuga ko abasigaye mu gace ka rubaya, ari abaturage boroheje bari gucukura amabuye y’agaciro huti huti, kandi ko nabo bari gucungira hafi k’uburyo isaha iyariyo yose nabo bashobora gukuramo akabo karenge.
Aba baturage batangiye kubona ko amazi atakiri yayandi, ubwo abarwanyi ba FDLR Nyatura CMC,APCLS na FDLR batangiraga kurasa mu kirere bashaka gusahura amaduka, nyuma yo gukizwa n’amaguru bava mu gace ka Mushaki bari bamaze kwamburwa na M23.
Aya makuru ,akomeza avuga ko n’abasirikare ba FARDC bari bacunze agace ka Rubaya , nabo bamaze guhunga berekeza mu gace ka Ngungu nyuma yo gushushubikanwa na M23 mu gace ka Mushaki.
Ubu mu gace ka Rubaya ,hasigayemo abarwanyi ba FDLR, Nyatura CMC,APCLS n’abaturage bacye bahugiye mu gucukura amabuye y’agaciro.
Biravugwa ko kudafa Rubaya ,ari ubushake bwa M23 cyane cyane ko nta musirikare wa FARDC ugasigayemo ndetse ko n’inyeshyamba za FDLR,CMC Nyatura na APCLS, zihugiye mu bikorwa byo gusahura isaha iyariyo yose zikaba nazo zakuramo akazo karenge.