Umugore witwa Niwemfura Alice w’imyaka 24 wo mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Shyorongi, akagari ka Rutonde, umudugudu wa Nyabyondo ku munsi w’ejo tariki ya 1 Kamena 2024 yafatanywe Toni 2,5 z’insinga z’amashanyarazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yatangaje ko uyu mugore Niwemfura yafashwe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru ko hari ibintu arimo yimura abivana mu karere ka Rulindo abijyana mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge.
SP Jean Bosco avuga ko uyu mugore akimara gufatwa yavuze ko ari ibikoresho byaguzwe n’umugabo we kuko yabicuruzaga (Scrap Dealer).
Umugabo wa Niwemfura ukekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi witwa Uwimana Frank Devis, nawe yatawe muri yombi mu Gushyingo 2023 azira kugira uruhare mu bikorwa byo kwangiza amashanyarazi.
Izi nsinga yazifatanywe iwe mu nzu ariko abajijwe uko zahageze ntiyagira icyo abisobanuraho, we akavuga ko ari ibyo baguraga kugira ngo babicuruze bibungure we n’umugabo we.
SP Mwiseneza avuga ko Polisi itazihanganira umuntu uwo ariwe wese wangiza ibikorwa-remezo kuko aba yangiza umutungo w’igihugu.
Ati “Twabivuze kenshi ko abantu basenya bakanangiza ibyo igihugu cyubatse baba basenya iterambere ry’umunyarwanda niyo mpamvu tutazabihanganira namba kandi abazabifatirwamo bazajya bashyikirizwa ubutabera.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ashimira abaturage batanga amakuru ku gihe kandi abasaba ko buri wese akomeza kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo bakomeze gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya abanyabyaha.
Rwandatribune.com