Kuri uyu wa 25 Nzeri ni umunsi w’itangira ry’amashuri mu Rwanda, cyakora mu kigo cy’amashuri cya Kiyanza giherereye mu Murenge wa Ntarabana karere ka Rulindo bo nti byabahiriye kuko abantu batamenyekanye babibye mudasobwa 33 na projecteurs ebyiri zifashishwaga n’abanyeshuri.
Aya makuru yamenyekanye ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Nzeri 2023. Mudasobwa zibwe muri iri shuri ni iza Positivo zikunzwe gukoreshwa mu bigo by’amashuri yisumbuye. (Xanax)
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko aba bajura binjiye muri iki kigo cya Kiyanza bica ingufuri yari ku rugi rw’icyumba kibikwamo mudasobwa, baterura akabati bakamenera hanze bahita bazijyana, ziri kumwe na projecteurs ebyiri.
Umuyobozi w’iri shuri, Dr Sibomana Erneste, yabwiye IGIHE ko aya makuru ari yo ndetse bakeka ko abari bashinzwe kurinda iki kigo ari bo bacyibye.
Yagize ati “Ni byo ndetse dukeka ko ari abo bazamu kuko ibyo bintu byabaye badahari.”
Yongeyeho ko iki kibazo bakimenyesheje inzego zibishinzwe ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kandi bizeye ko ibyibwe byose bizafatwa.
Ati “Inzego z’umutekano zose zarahageze kandi twanatanze ikirego ndetse RIB yarazibaruye n’imibare y’ibanga yazo ku buryo twizeye ko zizaboneka.”
Yasobanuye ko bibwe mudasobwa 33 na projecteurs ebyiri, ubu bakaba basigaranye izindi mudasobwa 72 zari mu kindi cyumba abo bajura batagiyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, Nizeyimana Théophile, yavuze ko abantu bane ari bo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura.
Abakozi bane bakorera sosiyete ishizwe umutekano ifitanye amasezerano n’iki kigo ngo ni bo batawe muri yombi ndetse barimo gukorwaho iperereza aho bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ntarabana.
Si ubwa mbere itangira ry’amashuri ritangiye hanyuma mu bingo bitandukanye ibikoresho bikibwa n’abantu baba batazwi, cyakora bimwe bikaza kuboneka n’ubwo ibindi bizimira burundu.
Uwineza Adeline
Rwanda tribune