Mu ngingo 16 abaturage b’umurenge wa Burega mu karere ka Rulindo bahize kuganiraho mu mugoroba w’ababyeyi, kuboneza urubyaro biri ku isonga. Nk’uko bamwe babisobanura, ngo “urugo rufite abana benshi amakimbirane ntapfa kurushiramo”.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umugoroba w’ababyeyi 2019-2020 mu karere ka Rulindo, umuhango wabereye mu murenge wa Burega tariki 21 Nyakanga 2019.
Umuyobozi wungirije muri Komite ishinzwe umugoroba w’ababyeyi muri uyu murenge, avuga ko umugoroba w’ababyeyi ubereyeho gukemura amakimbirane mu muryango.
N’abagabo birabareba
Mukayizire Domina , atuye mu kagari ka Butangampundu, umudugudu wa Gacyamo. Mu myumvire ye agira ati “njye mbona amakimbirane atarashira bitewe no kubyara kenshi mu muryango. Ubundi mbere nibura hariho ibintu, none ubu ubutaka bwacu ni buto. N’abagabo bari hanze ahangaha, amakimbirane aturuka ku mitungo. Umwana akenera ikintu yaza akantakira ati gutya na gutya, nti jya kureba papa. Umwana yamubona ari kumurunguruka ati mubonye hariya yamubona akamwuka inabi.”
Uyu muyobozi wungirije muri Komite y’umugoroba w’ababyeyi, ashimangira ko iyi ari imwe mu mpamvu abagabo nabo bagomba kwitabira umugoroba w’ababyeyi, bakumva ikibazo cy’ubwinshi bw’abana n’ibyiza byo kuboneza urubyaro.
Yungamo ati, “umugabo we yumva kubyara ntakibazo. Hari n’abagore bumvako umugabo namubona atwite bimuhesha ishema kandi ntabone ko imvune abagore aritwe zirimo kugarukaho nubwo abagabo bacu batarimo kumva ko twaboneza urubyaro, ariko twebwe abagore tubihe agaciro kuko na ya makimbirane n’ububukene birimo guterwa no kubyara abana benshi mu muryango”.
Akomeza agira ati, “Umugabo niyo umwana yakwambara ikabutura umwaka ntacyo biba bimubwiye. Umwana w’uyu munsi wanone ariga nta bikoresho, noneho rero iyo bamaze kuba babiri batatu, hakazaho n’iyi gahunda yo kugaburira abana mu mashuri , wabikoza umugabo ati ntacyintu ndiho nibatahe bicare”.
Uwiba ahetse,…..
Muri uyu murenge wa Burega havugwamo abakobwa babyaye, kuko mu karere kose bagera kuri 400 mu mwaka wa 2018.
Bamwe mu babyeyi basanga byaba biterwa n’uko babona hagunda yo kuboneza urubyaro ititaweho.
Umwe agira ati, “Noneho kandi na ba bana b’abakobwa turimo kubyara, njye umugore nkaba narafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro, -rimwe narimwe umugabo atanabizi ariko akazagera ho akabyumva hanyuma-, na wa mwana w’umukobwa akaba yikubisemo azanye umwuzukuru. Uwo nawe araza akaba yikubise kuri ba bana twareraga. Ari ikibazo cyo kurya, ari mituweri, kubashakira imibereho; byose bikaba ikibazo. Niba tumaze gusobanukirwa kuboneza urubyaro bizagabanya bya bibazo by’amakimbirane mu muryango kuko biterwa, n’abo tubyara badufatireho urugero”.
Aba baturage bashimangira ko kugabanya imbyaro byazabafasha no kugera ku itera mbere bifuza, ngo kuko ritashoboka bakiri guhura n’ibibazo biterwa no kubyara cyane.
Mu mpanuro za Meya w’akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, nawe ashimangira ko nta “terambere ryabaho umuryango ubaho mu makimbirane”, ari nayo ntego y’umugoroba w’ababyeyi, “kugira umuryango utekanye”.
Meya Kayiranga asaba umugabo n’umugore kujya bazana mu mugoroba w’ababyeyi kandi bakicarana. Ati, “maze nibavuga icyo akora umucinye icyara”, ngo kuko bitabaye gutyo, “umugoroba w’ababyeyi wazahera mu magambo, ibibazo bigakomeza kuvuka”.
Mu buryo bw’igisigo, “Uri Mutware ki”, Meya Kayiranga agaya abagabo bataboneza urubyaro kandi “nta soko rigurishwamo abana ribaho”.
Maze ati,
Mugabo uri mutware ki?
Niba abana bawe ntaho bataniye n’imfubyi
Barwaye bwaki kandi ntibiga
Umugore wawe amaze kuma kubera yikoreye ibibazo
Wowe ubyuka ugenda, ugacyurwa n’ijoro
Uri mutware ki?
Wowe utaganira n’uwo mwashakanye
Ngo mumenye umubare w’abo muzabyara
Ejo mukagira abana batandatu
Uzi neza ko nta soko ry’abantu rihari,
Ubwo uri mutware ki?
Urarwanira kujya mu cyiciro cya mbere
Urajya gusaba amata ku ivuriro
Ngo ‘ndi umugabo nzi gutera inda”
Ese wari uzi ko nibabura ibyo barya bazakuniga
Naho se wowe mugore utamenya isuku n’abana
Umwana afite umwera arwaye amavunja
Ntumutekera uko bikwiye
Baraza kugukuburira mu rugo
Wowe uri mugore ki?
Boneza urubyaro kwa muganga
Niba kandi ufite imyemerere
Jya mu masengesho y’iminsi itatu
Uzagaruke uburumbuke burangiye
Yanditswe na Karegeya Jean Baptiste