Ku mugoroba wo kuwa 25 Gicurasi 2022, ubwo M23 yigaruriraga ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, FARDC yafashwe na bamwe mu baturage b’Abanyekongo nk’umuterankunga ukomeye wa M23.
Ibi abaturage baganiriye n’igitangazamakuru Goma 24, bavuga ko ari igisebo gikomeye kuba, Leta y’iki gihugu irimo kwitwaza u Rwanda nk’umuterankunga wa M23, nyamara bigaragarira amaso ya buri wese ko ibikoresho uyu mutwe ufite ubyambura ingabo z’igihugu.
Umwe muri aba baturage yagize ati:” FARDC niwe muternkunga wa mbere w’ibikoresho kuri M23.Mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo, M23 yabarasheho bariruka birengagiza ko ariho bari mamaze iminsi batundira amakontineri y’imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare ubu byose biri mu maboko y’abarwanyi ba M23”
Aba baturage baganiriye na Goma 24 bavuga ko inkuru nk’iyi ivuga uko FARDC iraswaho gato n’abarwanyi ba M23 igahunga itaye ibikoresho utapfa kuyibona mu itanngazamakuru rya Kinshasa, ahubwo ngo icyo bashize imbere ari ibihuha bigamije kwiteranya n’u Rwanda basanzwe bababanye neza.
Imirwano ihanganishije FARDC na M23 iri kubera muri Teritwari za Rutshuru na Nyiragongo za Kivu y’Amajyaruguru, ndetse bikaba byemezwa ko abaturage basaga ibihumbi 80 bamaze kuva mu byabo bahunze iyi mirwano.