Rurageretse hagati ya Jean Paul Turayishimye na Dr Etienne Mutabazi abavugizi ba RNC.
Hashize iminsi itari mike hatangiye amakimbirane muri RNC yasize abenshi mu barwanashyaka b’ikubitiro begura abandi birukanwa ku myanya bari bashinzwe mu buyobozi bw’iri shyaka
Twavuga nka Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi waryo Bwana Jean Paul Turayishimye weguye nyuma aza kwirukanwa bitewe n’uko yavugaga ko hari ibyakorwaga mu ishyaka n’agatsiko k’abantu bamwe ntabimenyeshwe.
kandi ari umuvugizi waryo aha yatangaga urugero rw’irigiswa rya ry’umwe mu ba komiseri bwana Ben Rutabana mu kwegura kwe ryavuzweho byinshi aho yaje kwibasirwa n’abamwe mubo yavugaga ko ari agatsiko kabohoje RNC gakora ibyako yasimbujwe Bwana Ethiene Mutabazi ubu akaba ariwe muvugizi mushya wa RNC.
Mu kiganiro kiyobowe na Serije kuri Radio ya RNC Itahuka cyamaze isaha irenga Madamu Ambasaderi Mukankusi Charlotte na Dr.Mutabazi Etienne basobanuye ko muri RNC nta gikuba cyacitse ko ibintu bimeze neza
Jean Paul akimarakunva iki kiganiro yifashishije ikinyamakuru kirwanya Leta y’uRwanda The Rwandan.com yandikiye Radio Itahuka ayisaba ko imuha umwanya we na Dr.Mutabazi bahurira kuri iyi radio kugirango anyomoze ikiganiro cyatanzwe na Dr.Mutabazi na MUkankusi Chalrotte kandi abareke ko RNC itakiriho dore ko kuva yashingwa imaze gusenyuka inshuro eshatu.
agaragaza ko muri RNC ibintu bitameze neza namba biturutse kubwumvikane bucye buri mubayoboke bayo bwana Mutabazi we aravugako ntakibazo nakimwe gihari kandi abantu bari kweguraburi munsi.
Jean Paul Turayishimye mu rwego rwo kugaragaza ko RNC isa nitakiriho yamaze gusenyuka yasabye Umunyamakuru wa Radio itahuka bwana Serge Ndayizeye ko yazabahuza mu kiganiro na Bwana Etienne Mutabazi umuvugizi wa RNC wasimbuye Jean Paul m’urwego rwo kunyomoza ibyavuzwe na Madamu Ambasaderi Mukankusi Charlotte aho yasonuraga ko ntagikuba cyacitse muri RNC aho uyu mudamu yari mukiganiro kuri radiyo ya BBC mugihe amagambo nkaya yasubiwemo na Mutabazi Etienne yayasubiyemo ubwo yari mukiganiro na radiyo Itahuka.
Ibi bikaba biteye kwibaza niba uyu munyamakuru w’iyi radiyo azemera gutumira Jean paul mugihe asigaye afatwa nk’umwanzi muri RNC, mugihe iyi radiyo isanzwe ari iya RNC u munyamakuru nawe akaba aherutse kuzamurwa mu ntera akubirwa kabiri umushahara aho yahembwaga 1000$,ubu akaba ahembwa 2000$ bya buri kwezi.
Ibura rya Benjamin Rutabana Komiseri muri RNC n’iyegura rya Jean paul wari umuvugizi wayo ibi nibyo byakunze kugarukwa ho mu itangamakuru ibi bikaba byarakurikiwe no kwirukana bamwe mu bayoboke baherereye muri Canada harimo na mushiki wa Ben Rutabana Madame Tabita Gwiza.
Aphrodis Uwizeyimana