Amakimbirane akomeje gufata indi ntera mu mutwe wa FLN, bitewe no kutumvikana hagati ya Lt Gen Habimana Hamada Umugaba mukuru w’ingabo za FLN na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ushinzwe operasiyo za Gisirikare muri uyu mutwe.
Amakimbirane hagati ya Lt Gen Hamada na Gen Maj Jeva ,amaze hafi imyaka ibiri ariko yatangiye gufata intera guhera mu kwezi kwa Gicurasi 2022 nyuma yaho Umugaba mukuru wa FLN Lt Gen Hamada, asohoye itangazo asaba bagenzi be kwicara bagacoca ibibazo biri hagati yabo.
Icyo gihe Lt Gen Hamada yari yagaragaje ko FLN yugarijwe n’ibibazo uruhuri bituruka ku makimbirane ari hagati y’abayobozi bayo ndetse asa n’utunze agatoki bamwe mu bayobozi bakuru nka Gen Maj Jeva n’agatsiko kamuri inyuma, kuba nyirabayazana w’ayo makimbirane.
Icyo gihe yagize ati:” Nyuma y’ibibazo Intarumikwa za CNRD/FLN zimaze igihe zinyuramo birimo kubura bamwe muri bagenzi bacu baguye ku rugamba duhanganyemo n’umwanzi, abandi bashimutwa n’uwo mwanzi ,Ubu Intarumikwa za CNRD/FLN zugarijwe n’ibibazo by’amakimbirane biri guterwa na bamwe mu bayobozi bigize indakoreka. N’ubwo bimeze gutyo ariko , ndasaba Intarumikwa zose kunga ubumwe ,tugakomeza urugamba kuko imbuto z’umugisha zisoromwa ku giti cy’umuruho…..”
Nyum y’aya magambo y’Umugaba mukuru wa FLN, ejo kuwa 14 Nzeri 2022 Gen Jeva akoresheje bamwe mu barwanyi ba FLN bari kuruhande rwe , basohoye itangazo Rwandatribune ifitiye Kopi bamagana Lt Ge Hamada umugaba mukuru wa FLN ndetse banasaba abagize komite ya CNRD/FLN ku mukura kuri uwo mwanya mu maguru mashya.
Aba barwanyi ba FLN bakoreshejwe na Gen Maj Jeva ,barashinja Lt Gen Hamada kwanga kwicarana na bagenzi be batumvikana barimo Gen Jeva kugirango bakemure ibibazo byugarije FLN kandi ariwe ufite urufunfuzo rwo kubikemura ,ariko akaba yaranze kurutanga no kwicarana nabo ngo ibyo bibazo bishakirwe umuti kubera inyungu ze bwite.
Ikindi ngo n’uko Lt Gen Hamada yahagaritse itumanaho hagati y’Ingabo za FLN ziri mu birindiro bitandukanye, byatumye itumanaho n’ibikorwa bya operasiyo za FLN bihagarara.
Banzuye ko basanga Lt Gen Hamada umuyobozi mukuru wa FLN, atakiri mu murongo umwe nabo bitewe n’uko imiyoborere ye ibangamiye FLN n’abayitera inkunga bose, bityo ko ogomba kwirukanwa ku mwanya w’Umugaba mukuru w’ingabo za FLN.
Ku rundi Ruhande, Lt Gen Hamada yashinje kenshi Gen Hakizimana Antoine Jeva kumusuzugura ngo kuko atumviraga amabwiriza ye, ahubwo agahitamo kwikorera ibyo yishakiye. Ni mugihe Gen Maj Jeva, nawe yakunze kwitwara nk’umugaba mukuru wa FLN, agaragaza ko Lt Gen Hamada adashoboye igisirikare ngo kuko atinya kugera ku rugamba ,ahubwo akaruyobora yibereye mu tundi duce turi kure cyane y’ibirindiro byingabo za FLN biri ,kubera ubwoba.
Abakurikiranira hafi ibibera mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’Urwanda, bemeza ko amakimbirane hagati ya Lt Gen Hamada na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva abayobozi bakuru b’ingabo za FLN, ashingiye ku kurwanira umutungo wa FLN uturuka k’ubucukuzi bw’amabuye yagaciro FLN isahura muri DRCongo n’imisanzu itangwa n’abayishigikiye.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
nibamarane rwose njye nasaba gen.Hamada kwitahira mu rwamubyaye