Hakomeje kuzamuka umwuka wo guhangana hagati ya Perezida Felix Tshisekedi n’Umunyapolitiki Jean Marc Kabunda uheruka kumwigomekaho.
Kabund yahoze mu ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi akaba ari n’umudepite mu Nteko Ishinga amategeko umwanya yabonye avuye aturutse muri UDPS. Mu minsi ishize yatangaje ko avuye mu iryo shyaka maze ashinga irye( Alliance pour le Changement) ndetse ahita atangaza ko atandukanye na politiki ya Tshisekedi ndetse ko bazahanganira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2023.
Icyo gihe Jean Marc Kabunda yanavuze ko impamvu avuye mu ishyaka rya Perezida Tshisekedi ari uko politiki ye inaniwe ndetse yamaze gutsindwa ngo ikaba idahuye n’imirongo migari ya politiki ishyaka UDPC ryari ryarimeje kugenderaho.
Ibi byafashwe nka sakiririrego muri UDPS bitewe n’uko Kabund yari atangiye gusebya Perezida Felix Tshisekedi kandi biteganyijwe ko ariwe ushobora kongera gutangwaho umukandida mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.
Ku busabe bwa Perezida Tshisekedi n’ishyaka rye UDPS, Inteko Ishinga amategeko ya DR Congo yahise itangira kumwotsa gitutu ivuga ko yasebeje umukuru w’igihugu ndetse ko agomba gutangira gukorwaho iperereza. Ikindi n’uko ubu , Inteko Ishinga amategeko yatangiye kumuhatira kwegura ,ngo bitewe n’uko yavuye mu ishyaka rya UDPS ryamuhaye itike yo kwiyamamariza umwanya w’ubudepite ndetse akaba yaranasebeje umukuru w’igihugu.
Jean Marck Kabund Ntabikozwa
N’ubwo Ishyaka UDPS rya Perezida Felix Tshisekedi rishaka ko uno munyapolitiki yegura ku mwanya w’ubudepite kubera gusebya umukuru w’igihugu no gusezera muri UDPS ,umunyapolitiki Jean Marc Kabund we ntabikozwa . Avuga ko atazigera yegura ngo kuko n’ubwo yavuye muri UPDS ya Perezida Tshisekedi itegeko nshinga rimwemerera kurangiza Manda ye.
Yagize ati:” Itegeko nshinga rirasobanutse. Iyo Umudepite amaze gutorwa agomba kurangiza Manda ye. N’ubwo yava mu ishyaka ryamutanzeho umukandida manda ye itararangira ntago yahita atakaza umwanya we . Agomba kurangiza Manda ye kuko aba yaratowe n’abaturage. Ibi bivuze ko ntazegura rero. Ngomba kurangiza manda yanjye ntitaye ku gitutu cya Perezida Tshisekedi na UDPS ye.”
Akomeza avuga ko perezida Tshisekedi n’abamushyigikiye bafite ubwoba ko yazababangamira mu matora bitewe n’uko afite benshi mu baturage ndetse no mu ishyaka UDPS yahozemo bamushyigikiye. Ngo akaba ariyo mpamvu perezida Tshisekedi ari gukoresha Inteko ishinga amategeko n’ubushinjacyaha bukuru kugirango ashyirwe ku ruhande .
Ku rundi ruhande abashyigikiye Tshisekedi nabo bashinja Marc Kabunda gusebya no kwandagaza umukuru w’igihugu bakaba basaba ko yatangira gukurikiranwa ndetse agakurwa no ku mwanya w’ubudepite.
Hategekimana Claude