Abanyamurenge n’Abafuliiru ntibavuga rumwe ku kibazo k’intambara ishingiye ku moko imaze igihe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo .
Kuwa 17 Kanama 2021 umuryango witwa “Abanyamulenge gakondo” uvugako uharanira kubaho kw’Abanyamurenge wasohoye itangazo uvuga ko ushigikiye bidasubirwaho umutwe w’abarwanyi b’abanyamurenge uzwi nka” Twirwaneho” ugizwe n’insoresore z’Abanyamurenge ukaba uvuga ko uharanira kutazima k’ubwoko bw’Abanyamulenge.
Mu iri tangazo ryashizweho umukono na Felix Nyirazo Rubogora, abanyamulenge bashinja Guverinoma ya DR Congo, ko irimo gukoresha imitwe ya Mai Mai, inyeshyamba z’Abarundi Red Tabara, FLN, na FOTEBU ngo igamije guhanagura burundu Abanyamulenge k’ubutaka bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Bakomeza bavuga ko kugeza ubu 97 kw’ijana by’insisiro z’abanyamulenge zasenywe, abantu 500 bakicwa mugihe 95 kw’ijana by’imitungo yabo yasahuwe maze bikagabanywa abasirikare ba FARDC n’abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai abandi benshi bagahunga ingo zabo, ndetse ko kugeza ubu ibyo bitero bikomeje kubibasira mu gace ka Kamombo.
Iyi ngo akaba ariyo mpamvu bifatanyije ndetse banashigikiye umutwe “Twirwaneho” ndetse ko banamagana bidasubirwaho ubushake bwa Guverinoma ya DRCongo bwo guhanagura burundu abanyamulenge ku butaka bwa Kongo yifashishije iyo mitwe.
N’ubwo bimeze gutyo ariko , ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC, buheruka gutangaza ko umutwe wa “Twirwaneho” ari umutwe witerabwoba ugamije guhungabanya umutekano muri Kivu y’Amajyepfo cyane cyane ko ugizwe n’abayobozi batorotse igisirikare cya Leta ndetse ukaba ukunda no kugaba ibitero ku ngabo za Leta.
Nyuma gato yaho umuryango “Abanyamulenge Gakondo” usohoreye iryo tangazo, abandi Bakongomani bo mu bwoko bw’Abafuliiru babarizwa mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ntibumva ibintu kimwe n’umuryango “ Abanyamurenge Gakondo”, muri gahunda yabo yo gushigikira umutwe wa Twirwaneho, kuko nabo bashinja abanyamurenge kuba intagondwa ndetse ngo akaba aribyo bikomeje guteza umutekano muke muri ako gace.
Mu itangazo nabo baheruka gusohora Rwandatribune ifitiye kopi babeshuje ibyavuzwe n’umuryango “abanyamulenge gakondo”, bavuga ko kuwa 17 Kanama 2021 Abanyamulenge n’Abanyamahanga bakoresheje imbuga nkoranyambaga , bakomeje gukwirakwiza itangazo ry’ibinyoma ryatanzwe na Moise Nyarugaba na Azarias Ruberwa.
Bakomeza bavuga ko impamvu abanyamulenge basohoye iryo tangazo ngo ari uko babonye ko umugambi wabo, uhishwe wo kumaraho abaturage kavukire muri Fizi, Uvira na Mwega wabananiye kuwugeraho ngo maze bikabatera burigihe kuvuga no kugaragaza ibinyoma ko Mai Mai Ibarwanya ,mu gihe itangazo ry’ingabo z’Igihugu FARDC aribo ryagize umutwe w’iterabwoba n’abanzi b’igihugu cya DR Congo , kubera ko aribo bonyine bakunze kugaba ibitero ku ngabo z’Igihugu FARDC bakoresheje intwaro zikomeye.
Bakomeza bashinja abanyamurenge kwihimbira imibare y’ibinyoma ngo nkaho bavuga ko bamaze kurimburwa ku kigero cya 97 ku ijana, 95 kw’Ijana by’imitungo yabo igasahurwa bagamije kwigarurira abanyamulenge b’imitima yoroshye batarasobanukirwa neza n’ibirikubera muri iyo ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu iri tangazo banasaba Leta ya DR Congo gufatira ibihano umutwe wa Twirwaneho n’abawushigikiye ngo kuko ari intagondwa zananiwe gutanga amahoro ndetse ngo baka batibona nk’Abanyagihugu bituma batubahiriza amategeko ya DRCongo ndetse ko Basaba Leta ya Congo Kubavana m’Uburasirazuba bwa DR Congo kugirango hagaruke amahoro ndetse ko mugihe bidakozwe gutyo ari ugukomeza guha icyuho cy’ umutekano muke mu Misozi miremire ya Fizi, Tombwe na Uvira.
Hategekimana Claude