Abajura bitwaje intwaro bari bambaye imyenda ya gisirikari bategeye abaturage mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, babambura amafaranga banasiga barashemo umwe wari utangiye gukeka ko ari ibisambo.
Byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021. Abo bajura bitwaje intwaro bagiye mu Kagari ka Kabahinda mu Murenge wa Mururu batangira gukusanya abaturage babambura amafaranga.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Kankindi Leoncie, yabwiye IGIHE ko aba bajura bamaze kubona ko hari umwe mu baturage wari utangiye gukeka ko atari abasirikare bahise bamurasa arakomereka.
Ati “ Ibikorwa byo kubahumuriza byaratangiye . Ejo twasuye abaturage tujya inama turabahumuriza tubigisha gutanga amakuru ku gihe na nimero bajya bayatangaho. Inzego z’umutekano zirimo zurabikurikirana zishakisha amakuru n’abacyetswe .”
Yongeyeho ko abo bajura bagiye bamaze kwambura abaturage agera ku bihumbi 30 Frw. Umuturage warashwe ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Gihundwe.
Ati “ Uwarashwe ari kwa muganga bari kumuvura kandi biragaragara ko azakira vuba kuko ntabwo yangiritse cyane.”
Yasabye abaturage kugira ihumure kuko ibyabaye bitazongera anashimangira ko ababigizemo barimo barashakishwa kugira ngo babiryozwe.