Kuri uyu wa gatandatu kuya 21 ukuboza 2019 Repebulika iharanira demokarasi ya kongo yashyikirije u Rwanda abaturage barwo bafatiwe ku rugamba mu mashyamba mu gikorwa igisirikare cya Congo FARDC cyatangije cyo guhashya imitwe y’inyeshyamba zibarizwa mu mashyamba y’iki gihugu.
bakimara kwambukaga umupaka wa Rusizi rwa mbere bahise bajyanwa i Nyarushishi aho bazamara iminsi 21 bitabwaho nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima abiteganya.
Umuyobozi ukuriye urwego rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare Madame Seraphine Mukantabana yavuze aba banyarwanda bagizwe ahanini n’imiryango y’abarwanyi b’inyeshyamba zibumbiye mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda.
Yagize ati” Aba bantu ni aboherejwe na Repebulika iharanira demokarasi ya Congo bari bari mu nkambi ya Nyamunyunyi inkambi yarihuriwemo n’abantu bafatiwe ku rugamba n’imiryango ya bo.Aba ahanini ni abagize imiryango y’abafatiwe ku rugamba baje ejo , bageze ku 1471 ariko abenshi ni abana bagera 1081 ibyo tubakorera ni ukubakira tukabaha ibibatunga.”
Madame Mukantabana yakomeje avuga igikorwa cyabanje ari ukubahugura mu bijyanye n’isuku.
Yagize ati:”Uyu munsi twazindukiye kubigisha ibijyanye n’isuku no kubaha ibikoresho by’isuku ndetse n’imyambaro.Baje batambaye turagerageza kubaha amavuta yo kwisiga abadamu tukabaha ibibafasha bari mu mihango n’ibindi kugirango bashobore kumva ko batekanye aho bicaye.”
Madame Mukantabana yakomeje atanga ubutumwa ku bakiri mu mashyamba ya Congo.Ati:”Ibi ni ibikorwa byerekana ko Leta y’u Rwanda ishishikariza buri munyarwanda wese kuba yataha mu gihugu cye kandi ikamwakira imwishimiye .Aba banyarwanda nabo ubwabo bashobora kuba bumvaga ko batakwakirwa , ibingibi ni ibiba byerekana ko ibyo babamo bibwira ataribyo leta y’u Rwanda yishimira kubakira iranabibagaragariza mu bikorwa mu buryo bugaragara.
Abenshi baje barakomeretse abandi bafite indwara zitandukanye bakirijwe no kuvurwa,hari umubyeyi waje yabyaye yakirizwa na amburanse ajyanwa kwa muganga kugirango ubuzima bwe n’ubwumwana butajya mu kaga.”
Yakomeje asaba amahanga kugira ubufatanye mu kurwanya ubushukanyi bukorerwa abanyarwanda butuma bajya kuba mu mashyamba
Yagize ati ” Mu byukuri Leta y’u Rwanda yishimira kwakira abayo n’amahanga rero biba bikwiye kuyereka ko ntabwo umwanya w’umunyarwanda ari mu ishyamba , ahubwo umwanya w’umunyarwanda ni mu gihugu cye aho dusaba ko n’amahanga yabihagurukira agafatira ingamba abo bose bashuka abanyarwanda kugira ngo babaheze mu mashyamba mu buzima budasobanutse ahubwo bafashwe batahuke biyubake bubake n’igihugu cyabo.”
Aba banyarwanda batangarije rwandatribune.com ko bashima uko bakiriwe na leta y’u Rwanda ngo bitandukanye n’uko bari bahawe amakuru ko bagiye kwicwa
Nyiranzayino Alphonsine yagize ati:”Mu mashyamba batubwiraga ko ari rubi ariko batwakiriye baratugaburira turashima Leta yacu yatwakiriye twashimye imyenda twambitswe twagaragarijwe urukundo mbega byaturenze,ndashishikariza abantu bose gutaha.”
Uwamuranga Eugenia ufite imyaka 45 nawe yagize ati:”batubwiraga ko u Rwanda ari rwiza tukabura uko tuza keretse uwatorokaga. nazanye n’umubyeyi wanjye nawe yarakiriwe kandi yakiriwe neza, twasohotse mu ishyamba mu masasu ariko turi kuryama tugasinzira , ntabwo twari tuzi ko tugiye kumererwa nabi kuburyo hari n’abashatse gutoroka tugeze mu Rwanda twasanze twari tugiye kwibuza umugisha.”
Mu minsi yashize igisirikare cya Repebulika iharanira demokarasi ya Congo cyashyikirije leta y’u Rwanda abarwanyi bafatiwe ku rugamba bagera kuri 300, igikorwa cyabereye ku mupaka wa Rusizi I ,kuri u bu aba bagera ku 1471 biganjemo abagize imiryango yabo bagiye kumara iminsi igera kuri 21 bitabwaho mu nkambi ya Nyarushishi, mugihe abo 300 bo ubu bari i Mutobo mu ntara y’amajyaruguru.
INGABIRE RUGIRA Alice