Rusanganwa Gerald waririmbye indirimbo Nyiramatwi yumva yagacishijeho ku butegetsi bwa MRND ni umwe wafatanyije na Bikindi Simon ni umwe mu barwanyi ba FLN, ingabo za FARDC ziherutse gushikiriza u Rwanda.
Rusanganwa Gerald uzwi nka Nyiramatwi kubera indirimbo yahimbye, yafatiwe hamwe na Capt Nsengimana Herman,wari Umuvugizi wa FLN, bakaba barafatanwe na Gen Jeva wari uruhembe rw’umuheto rwa FLN,bakaba baratawe muri yombi n’inyeshyamba za Raila Mutomboki.
Rusanganwa Gerald uzwi nka Nyiramatwi ni muntu ki?
Yavutse mu mwaka wa 1950,avukira mu cyahoze ari Komini Nyabisindu,Peferegitura ya Butare,ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.
Rusanganwa Gerald uzwi nka Nyiramatwi,nta mashuri menshi yize kuko yagarukiye mu wa 6 w’amashuri abanza,mu wa 1975, ubwo Perezida Habyarimana Juvenal yashingaga ishyaka rya MRND, Rusanganwa yinjiye mu rubyiruko rw’ishyaka MRND, mu mwaka wa 1982, Rusanganwa Gerard yinjiye mu itorero ry’igihugu URUKEREREZA.
Muri 1988 Rusanganwa Gerald uzwi nka Nyiramatwi, nibwo yasohoye indirimbo ye bwite yakunzwe cyane yitwa Nyiramatwi yumva umbere umugabo, akagira ati:Tumaranye imyaka cumi 15 adutegeka mu mahoro amajyambere akaza! abasesenguzi mu bya politiki bavuze ko yakanguriraga ubwoko runaka gutora Habyarimana.
Ubwo bwoko akaba aribwo yitaga Nyiramatwi yunva;bishatse kwerekano ko ubundi bwoko ari intumva,iyi ndirimbo ubwayo ikaba yarererekanaga ivangura ry’amoko.
Rusanganwa Gerard mu ntambara ya 1991 yinjiye mu itorero rya Bikindi IRINDIRO, Bikindi Simon akaba ari umwe mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko mpuzamahanga rw’Arusha, kubera indirimbo z’amacakubiri yahimbaga muri icyo gihe.
Mu ntambara ya 1994 ubwo Ingabo za RPF zahagarikagaga Jenoside yakorewe abatutsi, Nyiramatwi yahungiye mu cyitwaga Zayire, atura I Masisi ahitwa Gatoyi ubwo hashingwaga umutwe w’Abacengezi ALIR yaje kuba FDLR, Rusanganwa Gerard muri 1999 nibwo yinjiye muri FDLR, ashingwa kuba Komiseri ushinzwe ubukangurambaga n’indirimbo muri FDLR.
Ubwo CNRD yavukagaga Rusanganwa yahagurukanye na Wilson Irategeka berekeza I Mweso aho yahawe inshingano n’ubundi za Komiseri ushinzwe Propagande,ubukangurambaga na Politiki muri CNRD/FLN,akaba anafite murumuna we muri FDLR uri ku ipeti rya Koloneri.