Mu Kagari ka Burunga mu Murene wa Gihundwe mu Karere Rusizi, haraturuka inkuru y’incamugongo y’umukobwa w’umunyeshuri basanze mu mugozi yiyahuye.
Uyu mukobwa w’imyaka 18 bamusanze mu mugozi iwabo aho yabanaga na Mukase muri aka Kagari ka Burunga.
Yigaga muri Groupe Scolaire Saint Bruno ryo muri uyu Murenge wa Gihundwe, aho ku munsi bamusanze yapfiriyeho atari yagiye ku ishuri kuko yavugaga ko arwaye.
Ubuyobozi bw’ibanze bwihutiye kugera iwabo w’uyu mukobwa nyuma yo gutabazwa n’abaturage, bwagerayo bugasanga ko uyu mukobwa yitabye Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu mukobwa ukiri muto.
Yagize ati “Ejo ku mugoroba, nibwo twamenye amakuru, twihutira kujyayo. Tugezeyo dusanga amakuru niyo koko umwana ari mu kagozi, tubimenyesha inzego zibishinzwe, RIB.”
Uyu muyobozi avuga ko urwego rw’Igihugu rwahise ruhagera ndetse umurambo wa nyakwigendera ukajyanwa ku bitaro bya Gihundwe.
RWANDATRIBUNE.COM