Mu karere ka Rusizi umurenge wa Mururu hagaragaye umukobwa witwa Kubwimana Hélène wasanzwe mu kagozi yapfuye bikavugwa ko yiyahuye gusa bigatera urujijo kuko yari apfukamye mugihe yakabaye anagana mu mugozi.
o mu Karere ka Rusizi yasanzwe mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye, babanza gukeka ko yiyahuye gusa abamubonye bavuga ko basanze apfukamye.
Ni ibintu byabereye mu Mudugudu wa Kirabyo A, Akagari ka Gahinga, Umurenge wa Mururu tariki 12 Ugushyingo 2023.
Nk’uko bitangazwa ngo ahagana Saa kumi n’imwe z’igitondo nyina wa Kubwimana yabyutse ajya kwishyuza umuntu amafaranga, ariko mbere y’uko agenda abanza gukimbirana n’umukobwa we avuga ko uwo mukobwa asigaye afitanye agakungu n’abasore.
Saa kumi n’ebyiri uwo mugore yatanze amakuru avuga ko umukobwa we yiyahuye gusa abaje gukora iperereza basanze uwo mukobwa yapfuye apfukamye ku buriri mu gihe umuntu wiyahuye akoresheje umugozi yakabaye anagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu Ngirabatware James yabwiye itangazamakuru ko bataramenya icyateye urupfu kuko bikiri mu iperereza.
Yagize Ati “Bamwe bavuga ko yiyahuye, abandi bakavuga ko yishwe, iperereza rya RIB niryo rizagaragaza ukuri”.
Nyina wa nyakwigendera yatawe muri yombi akekwaho kwica umukobwa we. Umurambo wa Kubwimana Hélène woherezwa ku Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Ipfu zitunguranye zikomeje kugaragara hirya no hino muri iki gihe k’uburyo buri wese yibaza ibyabaye, ndetse bamwe bagahita bavuga ko ari urukundo rwakamutse mu bantu.